Ni iki kihishe inyuma y’ifungwa rya kaminuza ya Gitwe? Igihombo yagize kizabazwa nde hagati ya MINEDUC na HEC ?

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 21/12/2018, Saa 21:21:49 Yasuwe inshuro 4113

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu mu mwaka wa 2017 nibwo iri shuri kimwe n’izindi kaminuza zasuwe zihabwa igihe cy’amezi atandatu. Nyuma yayo, zimwe zemererwa gufungurirwa amwe mu mashami yari yarafunzwe ariko bigeze kuri Kaminuza ya Gitwe yo, ibuzwa gufungura ishami ryigisha ubuganga ryari ryafunzwe.

Icyo gihe, iyi kaminuza ya Gitwe yanabwiwe ko abarimu yazanye bagomba kuhaguma mu gihe babujijwe kwakira abanyeshuli bo mu mwaka wa mbere.

Uyu mwanzuro wafashwe n’ikigo gishinzwe amashuli makuru na kaminuza (High Education Council) kivuga ko, hari abanyeshuli bagomba kubanza kwigira muri laboratoire nshya zari zuzuye muri iyi kaminuza.

Iki gihombo kivugwa cyaturutse ku ki?

Iki gihombo kivugwa ngo cyatewe nuko abanyeshuri bagombaga kwishyura hakavanwamo ayo guhemba abarimu. None ngo kugeza ubu, babujijwe kongera kwinjiza abo banyeshuri ndetse abarimu bavanwe hanze y’igihugu bamaze amezi 20 bahembwa badakora bakaba bamaze gutangwaho asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa kaminuza ya Gitwe, Dr Emmanuel Osuagwu yavuze ko bo bakoze ibyo basabwaga ariko yibaza igituma batemererwa kwakira abanyeshuri.

Yagize ati:"Ikigo cyacu ntacyo kitakoze ngo tugere kubyo badusabye, ariko amaso yacu yaheze mu kirere kuko nta nubwo twemerewe kwakira abanyeshuri. Ibi bikagira ingaruka kubyo twiyemeje kugeraho dutangiza aya masomo y’ubuganga, gusa birashyira ishuri mu gihombo kubera kwishyura abarimu batigisha."

Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri (Dean of students), Philemon Nsengiyumva we yemeza ko kuba badafunguriwa bituruka kuri Mineduc na HEC badahuza.

Yagize ati:"ikibazo gihari nuko ibi bigo 2 harimo minisiteri y’Uburezi ndetse na HEC bidahuza kuri iki kibazo kandi bose bareberera uburezi bw’igihugu cyacu."

Uyu muyobozi we asanga iki kibazo gikwiye kubazwa abantu ku giti cyabo.

Www.rwandadailynews.com yashatse kumenya amakuru y’impamo kuri iki kibazo tugerageza kuvugisha umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri makuru na Kaminuza ( HEC) Dr Emmanuel Muvunyi ubwo yari muri iri shuri taliki ya 17 ukuboza 2018 ariko ntiyashaka kugira icyo abivugaho.

Kaminuza ya Gitwe baravuga ko HEC irangwa no kuvuguruza MINEDUC

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka iri shuri ryarasuwe na Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene yemeza ko rifite ibisabwa, ababwira ko bari ku kigero cya 90%. Icyo gihe Minisitiri w’uburezi, yabasabye no kuzuza bike byabauraga, ariko HEC nayo yaraje nyuma ikajya yongeraho ikintu gishya cyo gukora, bagikora ejo ngo ikongeraho ikindi. Kaminuza ya Gitwe igasanga HEC ibashyiraho amananiza.

Bamwe mu baturiye iki kigo bavuga ko ifungwa ry’iyi kaminuza ryabagizeho ingaruka kuko ngo hari abari barubatse amazu yo gucumbikiramo abanyeshuli, none ngo asaziye ubusa adakoreshejwe.

Iri shuri rya Kaminuza ya Gitwe ni irya kabiri ririho ishami ry’ubuganga nyuma ya kaminuza y’u Rwanda, aho usanga buri wese atagira amahirwe yo kwigayo bitewe n’amanota baba babonye mu gusoza ayisumbuye.

Hashize amezi 20 iyi Kaminuza ya Gitwe ihemba abarimu 30 bakomoka hanze y’igihugu, kandi uhembwa macye uhembwa miliyoni 2,5 naho uhembwa menshi ni miliyoni 3,5.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bukavugako bakomeje kugwa mu gihombo bagasaba ababishinzwe guzuzuma ibyemezo byabafatiwe bakemererwa gufungura kuko byose ngo babyujuje.

Kaminuza ya Gitwe yujuje ibyo yasbwagwa ariko nti yemerewe gufungura
HEC yategetse Kaminuza ya Gitwe kugumana abarimu

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga/Ruhango


      

Tanga igitekerezo

-->