Ngororero:Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera Hinga Weze

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 4/06/2018, Saa 14:45:14 Yasuwe inshuro 915

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero baravuga ko umusaruro wabo ugenda wiyongera kubera gahunda nziza z’ubuhinzi zibegerezwa.

Umwe mu baturage wo mu karere ka Ngororero witwa NZABAMWITA Catheline akaba ari umujyanama w’ubuhinzi wo mu mudugudu wa Myiha, akagali ka Muhororo, Umurenge wa Muhororo avuga ko yatangiye gukorana n’umushinga wa Hinga weze mu kwezi kwa mbere ariko ngo kimwe na bagenzi be batangiye kubona ko gufumbira ibihingwa bifite akamaro kandi ngo hari icyo biri gutanga ku musaruro babona.

Ati:"Mbere yo gukorana na Hinga weze nashoboraga kweza ibiro bitarenga 50 cyangwa 30 ariko ubu tugereranyije ntihaburamo ibiro nk’100."

MUSHABIZI Dieudonne, ku bwe ngo icyo Hingaweze yazanye kitari gisanzwe ni iimboga zo guhashya imirire mibi ku bana bafite ibibazo by’imirire no gukora imirimashuri y’ibijumba igice cya gatatu n’icy’ubuhinzi bw’imboga.

Hinga weze ni umushinga w’abanyamerika uterwa inkunga na USAID bakaba barashoye amafaranga asaga miliyoni 32 z’amadorari ya Amerika, intego zabo akaba ari ukuzamura ubuhinzi mu Rwanda ndetse no kongera imirire myiza y’umwana n’umugore .


      

Tanga igitekerezo

-->