Ngororero:Ruswa ngo ituma umukobwa atakaza ubusugi bwe akabona icyo ashaka

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 26/02/2020, Saa 18:54:20 Yasuwe inshuro 204

Umuvunyi mukuru,Murekezi Anasthase yibukije abaturage batuye mu karere ka Ngororero ko ruswa ibabuza iterambere kandi igatuma bagura uburenganzira bwabo batabaye bakwiye kugura,ikindi iyo bigeze mu gushaka ibyo utakoreye n’umukobwa ahara ubusugi bwe.

Ibi yabigarutseho mu gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane bwabereye ku kibuga cy’imyidagaduro cya Ngorerero.

Yagize ati" Ntago bikwiye ko uha urwaho abagushakaho ruswa kuko bo baba bashaka kwigwizaho ibyo batakoreye ukabafasha kwigizaho ari nako ugura uburenganzira bwawe kandi wagombaga kubuhabwa ntakindi kiguzi utanze bigatuma uteza abandi imbere wowe ugakomeza gusubira hasi".

Yongeyeho kandi ko ruswa aho yageze abayifata barangwaho no gutuka abaturage kubera ko batayibaha ndetse n’umukobwa ahara ubusugi bwe kugirango abone ibyo atagakwiye kugura birimo akazi,amanota ndetse n’ibindi byose bikenerwa mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Yagize ati"Ruswa aho igaragara usanga abayakira bose bareba nabi abaturage bakavangamo no gutuka abatayibahaye no kubatera ibwoba,ikindi nuko aho iri usanga n’umukobwa ahara ubusugi bwe kugirango abone akazi ku bagashaka ndetse no mu bigo by’amashuli kugirangk bahabwe amanota mu gihe batize neza bagatsindwa bityo ntago twakihanganira ibi duhagurukiye rimwe tukamagana iyi ruswa iherekejwe n’akarengane byacika kuko nitwebwe tubiha urwaho kuko tutagaragaje abakira ruswa".

Murorunkwere Madalina atuye muri aka karere avuga ko yatswe ruswa mu nzego z’ibanze arimo kuburana n’umuvandimwe we bavukana akakwa ruswa akanga kuyitanga akaza gutsindwa agakomeza agatsindira mu rukiko mu gihe mu bunzi yari yatsinzwe kubera ruswa yari yatanzwe.

Yagize ati"Natsinzwe urubanza mu bunzi kubera ko batanze ruswa ariko tugeze mu rukiko ngaragaza ibimenyetso byanjye ndabatsinda kuko ibyo nashingiragaho ntibigeze babiha agaciro ahubwo bafungwa amaso nayo bari bamaze kurya kugirango babere uwayabahaye ariwe muburanyi wanjye tunavukana".

Karenzi Charles avuga ko ruswa ihari kuko afite umwana wasabwe kubanza kuryamana nuwari ugiye kumuha akazi i Kigali akamwangira akamwima akazi kubera ko yanze ko baryamana.

Yagize ati " Umwana wanjye yahamagawe nundi muntu ngo amurangire akazi agezeyo uwarugiye kukamuha amusaba ko babanza kuryamana aramuhakanira amwima akazi kubera ko amwangiye".

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero,Ndayambaje Godefroid avuga ko hari ingamba zo kurandura akarengane ariko agasaba abaturage ko bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe bagafatwa kuko ibyo biba byabaye babireba ari mu gihe batabivuze bitamenyekana kandi umurongo urasobanutse igihugu kihaye wo kurwanya ruswa n’akarengane n’ibindi bisa nkabyo.

Yagize ati"Igihugu cyashyizeho ingamba zo kurwanya akarengane ariko na none hari akarengane kagaragarira buri wese ariko hari nibindi bitagaragara bisaba kwitonda ariko abaturage batangiye amakuru yabyo ku gihe bafatwa bakabiryozwa kuko umurongo watanzwe n’igihugu urasobanutse kugirango ruswa n’akarengane biranduke nubwo tugifite inzira ndende cyane kugirango tubirwanye".

Muri aka karere kandi abaturage bagaragarije umuvunyi mukuru ko bagiriwe akarengane mu bijyanye no guhabwa ingurane ku bikorwa rusange byabangirije imitungo birimo imiyoboro migari y’amashanyarazi ariko REG yemeye kuzishyura ibyangijwe hakibaho ikigo yasimbuye cya Electrogaz ndetse abandi nabo bagaragaza ko hari imihanda bakozemo bakaba bagitegereje ko RTDA n’akarere kabishyura ndetse hakaba n’irangizwa ry’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca kuko hari abarokotse Jenoside basaga 200 bishyuza asaga Miliyari 1 y’amafaranga yu Rwanda ababangirije imitungo ariko irangiza ry’izi manza rikaba ryaratindijwe no kuba abishyuzwa bamwe nta bwishyu bafite ari nayo mbogamizi bafite mu kuzirangiza.

Iki urwego rw’umuvunyi ruvuga ko 8.8% by’ibyemezo by’inkiko by’imanza bakiriye zigaragaramo akarengane ariko abaturage bakwiye kujya bemera ibyemezo by’inkiko aho gukomeza guhangana mu nkiko bakajya gukora ibindi bakiteza imbere.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Ngororero