Ngororero: Polisi y’igihugu yababereye umufatanyabikorwa mu iterambere ryabo

Yanditswe na Kuwa 27/05/2017, Saa 14:33:26 Yasuwe inshuro 234

Bamwe mu batuye mu murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero baravuga ko batakibona abapolisi ngo biruke bayihunga nkuko byahoze ,ahubwo ngo kuri ubu urwego rwa polisi rwababereye abafatanyabikorwa mu iterambere ryabo.

Ibi babigarutseho ubwo hatahwaga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Polisi y’u Rwanda yagejeje ku baturage batuye uyu murenge .

Ingo 117 zirimo n’ikigo nderabuzima zo mu Kagari ka Musenyi mu murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero nizo zagejejwemo umurimo w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Igikorwa abaturage bavuga ko cyabagaragarije imiyoborere myiza iri mu Rwanda.

Niyonsaba Melaniya ni umubyeyi wagezweho n’iyi gahunda,avuga ko yavaga guhinga bwije agateka imyotsi ari yose mu nzu ku buryo n’abanabyabagiragaho ingaruka ,ariko kuri ubu ngo abikesha amashanyarazi bahawe abafasha gutekera ahabona ndetse ngo binafasha abana babo gusubira mu masomo.

Yagize ati:’’Byaradushimishije ubwo abapolisi babaga burira amazu yacu,badushyiriraho amatara,icyo navuga kuri Polisi y’u Rwanda yaradukoreye cyane,mbere twarababonaga tukiruka tubahunga,dutinya ko badufunga ariko ubu ntitukibatinya,ntitukibahunga kuko tujya inama nabo bakatugaragariza ko bashishikajwe no kuduteza imbere.Jye nk’umudamu wo mu mudugudu wa Rubindi ndizeza Polisi ko ngize icyo mbona najya mpita ntangira amakuru ku gihe kuko ubu ubuyobozi bwegerejwe abaturage.”

Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abatuye mu murenge wa Sovu bahawe ngo uretse gufasha abana gusubira mu masomo,gutekera no kurara ahabona ngo byabarinze n’ingendo ndende bakoraga bagiye gushaka aho bakura umuriro wo gusharija terefoni zabo.Ntirenganya Alphonse utuye mu mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Musenyi mu murenge wa Sovu yagize ati:’’Aya mashanyarazi negerejwe na Polisi y’igihugu yatumye mbasha kujya nsharija terefoni yanjye kuburyo ubu amanywa n’ijoro unshatse ku murongo wa terefoni ambona,mu gihe mbere nakoraga urugendo rw’amasaha abiri njya muri centre ya Rurembo kugirango mbone aho nsharija terefoni ibyo nkabikora inshuro eshatu mu cyumweru.”

Ubwo hatangizwaga ibikorwa bya Police week mu ntara y’Iburengerazuba, umuyobozi mukuru wungirije wa Police y’u Rwanda DIGP Marizamunda,yahereye asaba abatuye mu Karere ka Ngororero kuzirikana ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere rigenda rigerwaho mu Rwanda umunsi ku wundi,abasaba gukomeza ubufatanye basanganywe mu kuwubungabunga.

Minisitiri w’umutungo kamere Docteur Biruta Vincent wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Ngororero gutaha ibikorwa by’amashanyarazi begerejwe na Police y’u Rwanda,yasabye abatuye muri aka Karere gukomeza gusigasira ibyagezweho,abizeza ko Leta y’u Rwanda ikomeje guhanira ko abaturage bose batera imbere nta n’umwe usigaye.

Yabasabye kandi ko babungabunga ibidukukije,barwanya isuri kandi birinda gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibikorwa bya Police week mu Karere ka Ngororero bikomeje kurangwa n’ubusabane hagati ya Police n’abatuye muri aka karere binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru.

Uwamahoro Jeanne

Mu Karere ka Ngororero

 


      

Tanga igitekerezo

-->