Ngororero-Nyange: 7 bamaze kwiyahura kubera kuribwa amafaranga n’ibiryabarezi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 21/06/2020, Saa 12:26:50 Yasuwe inshuro 209

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngororero ho mu murenge wa Nyange
ruravuga ko gukina ibiryabarezi bimaze gutwara abagera kuri barindwi biyahura mu give cy’umwaka ndetse no muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19 barabikina bikabarya bakagurisha ubupfukamunwa igiceri cy’ijana.

Kanyange Dharia avuga ko urubyiruko rubona amafaranga rukihutira kujya gukina ibiryabarezi bamara kuribwa bakajya kwiba cyangwa bakagurisha ibyo batunze barimo no kwiba ababyeyi babo imyaka bejeje.

Yagize ati"Bagenzi bacu iyo bakinnye ibi ibiryabarezi bikabaha amafaranga bararyoherwa byamara kubarya bagahitamo kujya kugurisha ibyo basanzwe batunze nabyo byashira bakagurisha n’imyaka ababyeyi babo bejeje kugirango babone ikindi gishoro ".

Mugabe James asanzwe akina ibiryabarezi avuga ko byamumazeho ibintu ku buryo n’inkweto yagize mu minsi ishize yazigurishije ariko hari n’abandi banahitamo kugurisha udupfukamunwa ku giceri cy’ijana kugirango barebe ko bagikinisha kikunguka.

Yagize ati"Mu minsi ishize naguze inkweto kirandya ndazigurisha kugirango mbashe kongera gukina ariko sinjyewe gusa kuko hari n’abandi noneho bakagurisha udupfukamunwa ku giceri cy’ijana kimwe bakongera bagakina".
Kamanzi Deogratias in umucuruzi muri iyi uyu murenge wa Nyange avuga ko hari urubyiruko ruzwi rukina iyi mikino y’amahirwe rukanatanga udupfukamunwa polisi ikabafata batatwambaye ikabafunga ndetse hari n’abamaze kwiyahura kuberakuribwa.

Yagize ati "Nta banga ririmo kuko hari abatwarwa na polisi kubera kutambara udupfukamunwa kubera gukina ibiryabarezi ndetse hari nabo tuzi bamaze kwiyambura ubuzima kubera kuribwa bakabona ntakintu basigaranye bagahitamo iyi nzira itari nziza kuko hari abo nzi barenga batanu rwose biyahuye n’abandi bavuga ahubwo leta nirebe icyo yakora ibi bintu bicike".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire,Nkurunziza Eliphas avuga ko iki kibazo atari akizi ko iki mikino y’amahirwe irimo gukinwa kandi itarigeze ikomerwa gusa ngiye kubikurikirana kugirango dukomeze kwirinda iki cyorezo cya koronavirusi tunakangurira abaturage bacu kwirinda bakarinda n’abandi kuko agapfukamunwa ni akumuntu ku giti cye ntawukwiye kugaha undi kuko amugurije amafaranga yo gushyira mu cyuma agamije kukirya nawe bikanamuviramo kwiyambura ubuzima kandi bose bagomba kumenya ko nta numwe wuri hejuru y’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu Murenge wa Nyange, Nkurunziza Eliphase

Yagize ati" Ntago twari tubizi ko iki mikino ikinwa kandi itari muyakomorewe ikwiye gukinwa muri ibi bihe turimo byo kwirinda koronavirusi,ikindi nuko dukomeza gukangurira abaturage bacu kwirinda neza kuko agapfukamunwa ni ak’umuntu ku giti cye ntabwo bakwiye kugaha undi kuko akugurije amafaranga yo gushyira mu kiryabarezi cyamara kukurya ugahitamo nawe kwiyambura ubuzima hoya tugiye kureba neza abakora ago makosa tubobaryoze kuko nta numwe uri hejuru y’amategeko".

Mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi aba baturage bo muri uyu murenge bakina iyi mikino y’amahirwe bashobora kuba indiri y’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi mu gihe cyo guhererekanya ibiceri ndetse n’abazakora kuri ibi biceri dore ko abaturarwanda bose bakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bishyurwa cyangwa bishyura ibyo baguze hagamijwe kugabanya ikwirakwizwa rya koronavirusi no kwirinda gukina iyi mikino kuko byabashyira mu kaga ko kwanduzanya iki cyorezo.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Ngororero