Ngoma: Yuriye ipoto y’amashanyarazi REG itabarana ingoga

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/09/2019, Saa 13:00:54 Yasuwe inshuro 126

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11/09/2019 mu masaha ya saa mbiri n’iminota mirongo itatu (08h30min), mu mudugudu wa Rwasaburo, Akagari ka Musya, Umurenge wa Rurenge, mu karere ka Ngoma.

Umwana witwa Munezero Patrick ufite imyaka 13 y’amavuko yuriye ipoto y’amashanyarazi ku bw’amahirwe nti yagira icyo aba.

Uyu mwana ni mwene Bazuwe Gaspard na Uwamahoro Angelique, bivugwa ko ngo yasanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Umudugudu, Akagari, Umurenge, DASSO na Police, n’ubuyobozi bwa REG, bahise bukuramo umuririro w’amashanyarazi muri iyo poto, banaganiriza abaturage uburyo bakwirinda impanuka zaterwa n’amashanyarazi.

Munezero Patrick wari wuriye ipoto, yakishyikirijwe ababyeyi be kugirango bamujyane kwa muganga.