Ngoma/Rukumberi:Urwibutso rushyinguyemo abazize jenoside yakorewe abatutsi rugiye kuvugururwa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 24/04/2018, Saa 10:21:49 Yasuwe inshuro 531

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma NAMBAJE Aphrodis aravuga ko imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Rukumberi mu buryo bugezweho igiye gutangira kuko byamaze gushyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018-2019.

Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa 22/04/2018, mu Murenge wa RUKUMBERI, mu Kagali ka Ntovi mu mudugudu wa Ntovi, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, ruruhukiyemo imibiri irenga 38.000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bindi umuyobozi bw’akarere ka Ngoma ,NAMBAJE Aphrodise yahavugiye ko ingengabitekerezo iri kugenda igabanuka ku buryo bugaragara.

Aha yavuze ko mu cyumweru cyo kwibuka mu karere hose hagaragaye ibikorwa bifatwa nk’ingengabitekerezo bine (4), bikaba ngo byaragabanutse ugereranije no mu myaka yashize.


      

Tanga igitekerezo

-->