Ngoma:Bazindutse bajya kwikingiza Hepatite B babura inkingo

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 5/10/2017, Saa 20:52:52 Yasuwe inshuro 1171

Hashize iminsi mike abaturage bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ndetse n’abandi bafite imyaka 45, bahawe urukingo rw’indwara y’umwijima izwi nka Hepatite B.

Ni urukingo umuntu asabwa gufata mu byiciro bitatu bitandukanye, aho abagombaga guhabwa izi nkingo harimo urwa kabiri n’urwa gatatu bagiye ku bigo nderabuzima ngo bakababwira ko nta nkingo zihari.

Umwe mu baturage twavuganye uri mu karere ka Ngoma, yavuze ko ngo urukingo rwa mbere yaruhawe tariki ya 05 Nzeri, aho yagombaga guhabwa urundi kuri uyu wa kane tariki 05 Ukwakira, ariko ageze ku kigo nderabuzima cya Kibungo, bamubwira ko nta gahunda ihari yo gukingira.

Ati” Nazindutse nje kwikingiza nk’uko bari babimbwiye, ariko nahageze abaganga bambwira ko nta nkingo zihari.”

Uretse kuba batakingiwe nk’uko byari biteganyijwe, nta n’indi gahunda bahawe y’igihe bazagarukira ngo bahabwe urwo rukingo.

Mbere abakuze n’abato bose bari bitabiriye iyi gahunda

Ni ikibazo kitari muri Ngoma gusa, kuko iyi gahunda yo gukingira abaturage yari yakozwe mu turere 14 mu gihugu, binavuze ko abakingiwe nta nkingo bazabona nk’uko byari buteganyijwe.

Ni ikibazo Ministere y’ubuzima isa n’idafitiye umuti, kuko ngo yatumye izi nkingo UNICEF ariko izana igice cy’izagombaga kuza.

Dr Jean Damascene Makuza ushinzwe kurwanya indwara zandura mu kigo cy’ubuzima RBC, yabwiye Rwandadailynews.com ko nabo bagitegereje igihe izi nkingo zizazira.

Ati” Izi nkingo ntabwo ari twe tuzikora ziva mu Busuwisi tukazizanirwa na UNICEF, twatanze Comande mu kwezi kwa 5 batuzanira kimwe cya kabiri, batubwira ko ikindi gice kizaza mu kwezi kwa munani, ariko baza guhura n’ibibazo, bashobora kuba barahuye n’ibibazo by’umuntu ukora inkingo batubwira ko izi nkingo zitaraboneka.”

Twashatse kumenya niba izi nkingo ari inkunga ya UNICEF ariko uyu mukozi atubwira ko ngo zaguzwe na leta y’u Rwanda ndetse yari yanamaze kwishyura ikiguzi cyazo zose.

Mu gushaka kumenya igihe nibura baba barahawe ngo izi nkingo zibe zahageze, Dr Makuza yavuze ko ntabyo baramenya.

Ati” Natwe ntabwo turabimenya neza, uri kumva niba tubajije UNICEF mu Rwanda, nabo bagira abo babaza mu bakora izo nkingo, ubwo rero n’ubundi sitwe tuzizana, icyo dukora ni ukubasaba ko babyihutisha.”

Uyu muyobozi udafite igisubizo kuri iki kibazo, avuga ko hari impungenge ko niba izi nkingo zitabonetse mu gihe cya vuba, hari bamwe mu baturage ngo bashobora kuzibagirwa gahunda yo kwikingiza, bityo umubare w’abakingiwe ukaba wagabanuka.

Ku bibaza niba uru rukingo rutagira ingaruka ku muntu igihe adahawe urundi mu gihe cyateganyijwe, Dr Makuza Jean Damascene avuga ko uru rukingo rushobora no kumara umwaka kandi ngo nta ngaruka rwatera.

Uretse abo mu turere 14 bahawe urukingo rwa mbere n’urwa kabiri rwa Hepatite, ngo hari abandi basaga ibihumbi 200 mu tundi turere 16 bari bataragerwaho n’iyi gahunda, nabo bari bategereje.

Igihe ngo izi nkingo zizaba zabonetse, RBC isobanura ko ngo ifite gahunda yo kwifashisha abajyanama b’ubuzima bakibutsa abaturage kujya kwikingiza.

Cyakora ni igikorwa kigomba gushingira ku gisubizo bagomba guhabwa na UNICEF yo leta y’u Rwanda ivuga ko yatumye izi nkingo.

Ikigo RBC gitangaza ko mu Rwanda abari hejuru y’imyaka 15 barwaye Hepatite C na B babarirwa hagati ya 3% na 4%, naho abarengeje imyaka 45 bo ngo bakaba basaga 10%.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryo rivuga ko indwara ya Hepatite muri 2017 ku isi yose, imibare yerekana ko abagera kuri miliyoni 325 babana na Hepatite C cyangwa B. Mu 2015 izi ndwara zahitanye abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 340.

Kugeza ubu urukingo rutangwa ni urwa Hepatite B rwavumbuwe mu 1982, cyakora hakaba hari gukorwa ubushakashatsi kugirango haboneka n’urwa Hepatite C, kabone nubwo yo ivurwa igakira.


      

Tanga igitekerezo

-->