Ngoma: Abo imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye ntibarabona aho bikinga

Yanditswe na Kuwa 13/09/2017, Saa 17:35:32 Yasuwe inshuro 227

Imvura ivanze n’umuyaga yasenye ndetse inasambura ingo z’abaturage zisaga 200 mu murenge wa Remera akagali ka Ndekwe.

Tariki 12 Nzeri 2017 ni bwo imvura irimo umuyaga udasanzwe yasambuye inasenya amazu 206, arimo ayo guturamo n’andi y’ubucuruzi.

Ntacyo ubuyobozi cyangwa Ministere ifite gukumira ibiza mu nshingano MIDIMAR iratangaza ko igiye gufasha abagizweho ingaruka z’uyu muyaga, uretse ngo ubuyobozi n’abaturage b’akagali ka Ndekwe bagiye gutegura umuganda bagasanira abasenyewe n’umuyaga.

Cyakora Uwamariya Clementine umuyobozi w’aka kagali agaragaza impungenge ko ari ikibazo kirenze ubushobozi bwabo.

Yagize ati “Izishoboka turazisana, ariko twanamaze gutanga raporo mu nzego zo hejuru harimo na Ministere”.

Uretse ibisenge by’amazu byagurutse, ngo hari n’izindi nzu zangiritse zikiyasa imitutu ku buryo ngo haje undi mu yaga nk’uyu utazisiga zihagaze.

Abaturage bacumbitse mu baturanyi, ariko bamwe bavuga ko ngo ubushobozi bwo kubakira bubarenze bitewe n’umubare munini w’inzu zasenyutse.

Uretse inzu zasenyutse, uyu muyaga wanangije urutoki rw’abaturage ku buryo hari impungenge ko bashobora kwibasirwa n’inzara mu minsi iri imbere.

 

Pauline Mukarurangwa.

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->