NGOMA: 2 bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 23/05/2018, Saa 07:22:19 Yasuwe inshuro 2926

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Gicurasi 2018 mu masaha y’i saa tanu nibwo hamenyekanye amakuru ko abantu babiri bo mu murenge wa Rukumberi, bagwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro bahita bitaba Imana.

Aba bitabye Imana ni Nzabonimana Eric w’imyaka 20 na Ntabyera Martin w’imyaka 31.Aba bombi ni abo mu mudugudu wa Bare ,Akagali ka Rwintashya.

Rwanda Daily News yavuganye n’umuyobozi w’akagali ka Rwintashya,Tuyishime Anastase maze atubwira ko impfu nk’izi zaherukaga mu kwezi kwa 9 kwa 2017, ubwo nanone undi muntu yitabye Imana muri bene ubu buryo.

Kompanyi Next Mining niyo ikoresha abacukuzi b’amabuye y’agaciro azwi nk’amatini cyakora ngo hari n’abandi bitwikira ijoro bakajya kwiba aya mabuye.

Bene abo bitwikira ijoro,Ubuyobozi bubasaba kwirinda ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko hirindwa impanuka zivamo impfu bikaba byaba ikibazo kuko nta bwishingizi baba bafite.


      

Tanga igitekerezo

-->