Ngirente Edouard wagizwe Minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda amaze kurahira

Yanditswe na Kuwa 30/08/2017, Saa 16:58:14 Yasuwe inshuro 294

Minisitiri w’intebe mushya Dr Ngirente Edouard amaze kurahirira imirimo mishya mu ndahiro iteganywa n’itegeko.

Nyuma yo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yavuze ko habayemo gutindaho ariko ubu bigiye kwihuta, ndetse kuri uyu mugoroba ngo amazina y’abo bifuza cyangwa bumva bashobora gukora muri iki gihe aratangazwa. Yongeyeho ko bitarenze ejo nabo bazarahira.

Abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abari abaminisitiri muri Guverinoma icyuye igihe, abadepite n’abasenateri kimwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango.

Dr Ngirente wagizwe Minisitiri w’Intebe ni inzobere mu by’ubukungu, kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


      

Tanga igitekerezo

-->