Nepal: Umugabo n’umugore baciye agahigo ko gusohokera ku isonga y’umusozi muremure

Yanditswe na Kuwa 12/05/2017, Saa 18:37:32 Yasuwe inshuro 167

Romano Benet n’umugore we Nives Meroi b’imyaka 55 y’amavuko baciye agahigo ko gusohokera mu gihugu cya Nepal ku musozi wa Annapurna ukaba n’umusozi uza ku mwanya wa 14 ku isi mu burebure. Romano Benet n’umugore we Nives Meroi bafite inkomoko mu Butaliyani.

Uyu mugabo n’umugore bakaba bariyemeje kandi batekerezaho igihe kinini kuzasura uriya musozi bakahava baciye agahigo. Igikomeye kirimo kandi giteye impungenge n’uko muri aka gace karangwamo ubukonje bwinshi ndetse n’urubura. Uyu muryango ukaba warazamutse uyu musozi batitwaje utudege twa ba mukerarugendo ndetse nta kwitwaza umwuka wundi bakwifashisha igihe baba bageze mu gace kadafite umwuka uhagije.

Ku isaha ya saa tatu mu gihugu cya Nepal kuri uyu wa kane nibwo Romano Benet n’umugore we Nives Meroi bari batangiye urugendo rwo guterera uyu musozi Annapurna ukikijwe n’amashyamba

Icyakoze inkuru ya Euro news itangaza ko guhera kuri metero 7200, Romano Benet n’umugore we Nives Meroi baruhutse inshuro eshanu kubera umunaniro ukabije bifashishije aduhema dufite uburiri.

Nives Meroi aganira n’itangazamakuru ndetse n’abanvandimwe babo babatangarije ko byabatwaye igihe ariko ngo babonye ibyiza byinshi kandi ko ako gace ari heza cyane kuko hafatwa nk’ahantu nyaburanga ku isi.

Uyu musozi wa Annapurna ufatwa nk’umusozi ugoye kuwuzamuka ariko na none uteye impungenge bitewe n’imiterere yawo nk’uko icyegeranyo cyakozwe ku misozi miremire ku isi.

Uyu musozi ufite agace gaherereye muri kimwe cya kabiri kitarangwamo umwuka wa oxygene ngo Romano Banet na Nives Meroi bazamutse uyu musozi , nyuma y’undi mutaliyani Reinhold Messner wawuzamutse mu 1986 ubwo yiteguraga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Romano Banet na Nives Meroi bakaba banakurikiye umunyakoreyakazi Oh Eun Sun wabashije guterera umusozi wa Kangchenjung ufite ubutumburuke bwa metero 8586 mu 2009

Romano Banet na Nives Meroi ngo iki gitekerezo bashatse kugishiramu bikorwa mu 2012 aho Nives yabisabye umugabo we Romano ariko Romano ahita afatwa n’uburwayi.

Ni inkuru dukesha Euro-news

Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->