Ndabasaba kutanywera inzoga ku bwambure bw’Umwana w’umukobwa wahohotewe “Ndayisaba Fidele”

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/03/2019, Saa 17:23:26 Yasuwe inshuro 236

Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba Fidele arasaba abatuye akarere ka Muhanga kwirinda kunywa inzoga zijya zinyobwa igihe uwahohoteye umwana w’umukobwa afashwe ariko agasaba imbabazi umuryango w’umwana rwihishwa kenshi bikabera mu kabari.

Ibi akaba yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi ho muri aka karere mu itangizwa ry’icyumweru cy’Ubutabera.

Yagize ati" Ntabwo iki gihugu cyacu cyakomeza guha urwaho abagizi ba nabi bakomeza kwangiza abana b’igihugu kuko ntaho twaba tugana,ababyeyi mufate iya mbere mu kubyamagana kuko birica ejo heza h’abana bacu.

“Mu gihe iki kibazo kibonetse iwacu mu muryango tugomba kucyamaganira kure tukirinda kugihishira kuko tuba twangiza iyindi miryango kuko uwabikoze akomeza kubikora n’ahandi ndetse ugasanga duhora mu makimbirane aho dutuye bigasubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge”.

Yongeraho ko abantu bose bagira uruhare mu guhishira uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse nirindi iryariryo ryose hakiyongeraho kunywera inzoga ku bwambure bw’umwana w’umukobwa wahohotewe abo bantu bose bafatwa kimwe nk’abanzi bifuza koreka igihugu kandi ko barebwa n’amategeko.

Ndayisaba ati"Hari abantu bahishira abakora ihohoterwa cyane irishingiye ku gitsina ndetse n’andi yose kuki mubahishira, ndetse mukajya mu tubari kunywa amayoga ngo murabunga murumva ko muba mugiye kunywera ubwambure bw’umukobwa wahohotewe, ntimunibuke ko ashobora kuba yatewe inda cyangwa yandujwe indwara zanahitana ubuzima bwe,ariko amategeko arahari kandi azabakanyaga".

Yankurije umwe mu babyeyi ufite umwana wahohotewe ndetse bikamuviramo urupfu avugako byamubabaje, yongeraho ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye by’uko aba babasambanyiriza abana baburana nyuma bagacika za gereza baba bafungiwemo kubera ababacikisha baba bafite aho bahuriye n’izi manza.

Yagize ati"Umwana wanjye yarasambanyijwe ndetse nyuma aza kwitaba imana ariko uwamuhohoteye ubu yaratorotse arimo kwidegembya hanze aha umwana wanjye arimo kuborera mu gitaka, nyuma yo kuburanwa kw’imanza ababyeyi bagenda bahura n’ibibazo byo kutabona indishyi ndetse n’ababikoze bagacika ubutabera”.

Umushinjacyaha ku rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ,Umumararungu Marie Rose yemeza ko dosiye z’aba bahohotera abana zigenda ziyongera ariko ababyeyi bagomba kuba hafi y’abana bakabarinda aba banyabyaha.

Abakobwa bari mu kigero cy’imyaka hagati y’umwaka 1 na 14 ni bo bakunda kwibasirwa cyane.

Abo hejuru y’iyi myaka bo hari igihe babigira ibanga cyane, ariko amategeko bose arabareba kandi nta nyoroshyacyaha ibaho kuri iki cyaha.

Muri iki cyumweru cyahariwe ubutabera abaturage bazaganirizwa uburyo bagomba kwegera inzego no kuzigezaho ibibazo bahura na byo bo babona ko ari akarengane.

Abaturage barasabwa kandi kwamagana ibyaha bishya bigeda bifata indi ntera.
Umwaka ushize wa 2018, mu karere ka Muhanga, abakobwa basaga 260 batewe inda babyarira iwabo.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga