N’abagabo bakwiye kwisuzumisha kanseri y’ibere kuko nabo ngo bajya bayirwara

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/10/2018, Saa 08:35:41 Yasuwe inshuro 282

Dr.Gilles François Ndayisaba ushinzwe ishimi ryo kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima aravuga ko n’abagabo bakwiye kujya kwipimisha kanseri y’ibere kuko nabo bajya bayirwara n’ubwo atari benshi nk’ abagore.

Yabivugiye mu ihuriro ry’abarwayi ba Kanseri y’ibere mu Rwanda ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.

Dr. Ndayisaba yagize ati”Kanseri y’ibere si kanseri y’abagore gusa kuko n’abagabo barayirwara. Mu bagera 1300 bishwe na Kanseri y’ibere mu mwaka umwe, abagera kuri 40 bari abagabo, kanseri y’ibere ni indwara dushaka ko abantu bamenya hakabaho ubukangura mbaga bakamenya uburyo bwo kwirinda kanseri n’ibijyanye no kuyisuzumisha hakiri kare, kuko aribwo amahirwe yo kuvurwa aba menshi.”

Yongeyeho ati: “ Abagabo nabo bacyene kuyivuza kuko ibimenyetso ni bimwe, imiti ni mwe ibavura n’uburyo bwo kuyivurwa ni bumwe, ntabwo ari ndwara y’abagore gusa n’abagabo barayirwa.

Yakomeje avuga ko kwisuzumusha bihera ku kigo ndera buzima aho bareba ko waba ufite icyatera Kanseri y’ibere iyo ntacyo babonye bakugira inama zo kuyirinda, haba hari icyo babonye bakakohereza ku rwego rwisumbuyeho.

Umwe mu bayirwaye akayivurwa igakira witwa Nyiraguhirwa Zarida, agira inama abantu bumva hari akabazo bafite ku ibere kwihutira kwipimisha no kwivuza kuko iyo bikozwe kare bigira akamaro ugakira burundu iyi ndwara.

Yagize ati” Mu mwaka 2017 ni bwo natangiye kubona ibimenyetso ahantu agati kankoze ku ibere numva akantu kameze nk’akabyimba karanjombye ubwo nihutira kwamuganga ngezeyo barampima basanga nanduye kanseri y’ibere, ntabwoba nagize ahubwo nihutiye gushaka imiti. Ndagira inama umuntu wese yaba yumva hari akantu ku mubiriwe atamenyereye ko yakwihutira kwisuzumisha kanseri y’ibere ndetse ndanasaba abo twamaze kuyirwara twese ko tudakwiye kwiheba kuko nta kazi na kamwe tutakora nubwo haba hari urugingo twabazweho."

Urwego rw’ubuzima muri rusange rusaba abantu kwirinda inzoga , itabi,amavuta menshi n’isukari nyishi kuko biri mu bitera indwara zitandura ziri ku isonga mu guhitana abatari bake.

Iradukunda Isabelle @RDN/Kgl


      

Tanga igitekerezo

-->