Mwarimu akwiye kubahwa no guhabwa imbaraga kugira ngo abe ikiraro gikomeye-Meya wa Rutsiro

Yanditswe na Clenie MUKASHYAKA Kuwa 7/10/2019, Saa 16:00:56 Yasuwe inshuro 736

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Madamu Ayinkamiye Emerence abona umurezi ari uw’agaciro, akwiye kubahwa no gushyirwaho imbaraga nyinshi kugira ngo abe ikiraro gikomeye. Ibi yabitangaje ku wa 05 Ukwakira 2019 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu byabereye mu murenge wa Kivumu mu nsanganyamatsiko igira iti, “Abarimu bato, abanyamwuga b’ejo hazaza.”

Meya yagarutse ku kazi gakomeye mwarimu akora akaba ari na yo mpamvu abarimu akwiye kwitabwaho no kongererwa imbaraga n’ubushobozi kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano zabo.
Ati, “Hari agafoto kamwe kagaragaza mwarimu aryamye nk’ikiraro abantu bose banyuraho (abahinzi, aborozi, abaganga, umwarimu, meya, minisitiri, n’abandi). Kugira ngo abantu bose bakunyureho birumvikana uravunika byanze bikunze ariko ukishimira abo wareze, icyo bavuyemo.”

Umuyobizi w’akarere ka Rutsiro yakomeje avuga ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo izamure mwarimu haba mu bumenyi no mu mibereho myiza.
“Nk’uko mubizi, ikiraro iyo kigizwe n’agati kamwe gato, iyo kinyuzeho umuntu ufite ibiro byinshi aragwa, akangirika, agakomereka akaba arahasigaye, ikiraro kigomba kuba gikomeye. Ni muri urwo rwego Leta yatekereje guha mwarimu ubumenyi, umusingi ukomeye kugira ngo cya kiraro kirusheho gukomera. Mu myaka ishize ntabwo abarimu bagiraga amahugurwa ahoraho ariko ubu tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa, amahugurwa ahoraho yaratangiye.”

Ayinkamiye Emerence, Meya w’akarere ka Rutsiro

Usibye kuba harashyizweho uburyo bwo nkongerera mwarimu ubumenyi, Meya wa Rutsiro yanavuze ko mu igenamigambi ryose rikorwa mwarimu atekerezwaho n’ubwo bitaba nk’uko we abyifuza. Yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gushaka icyakunganira mwarimu, hashingiwe ku bushobozi bw’igihugu, hari amafaranga azajya yiyongera ku mushara wa mwarimu buri nyuma y’imyaka itatu.

Bwana Uwimana Augustin wari uyoboye itsinda rya Minisiteri y’Uburezi ryari rimaze ibyumweru bibiri mu bukangurambaga ku Ireme ry’uburezi mu Karere ka Rutsiro, akaba ari we wari Intumwa ya Minisitiri w’Uburezi muri ibi birori, na we yashimangiye ko guteza imbere mwarimu bizahoraho.
Yagize ati, “Leta ishishikajwe no gukomeza kuzamura imibereho ya mwarimu ibicishije nko muri gahunda y’Umwarimu Sacco, Girinka Mwarimu, guhemba indashyikirwa, gushyira abarimu mu byiciro bitandukanye nk’uko hateganyijwe ingengabihe ya mwarimu n’ibindi.”

Uwimana Augustin yavuze ko mu rwego rwo kongera abarimu b’abanyamwuga hemejwe ko amashuri y’inderabarezi (TTCs) agiye kongererwa imbaraga, ndetse n’abayarangijemo bakazigishwa Kaminuza ku buntu bahabwa buruse (scholarships) barangiza bakaba byibuze bakora imyaka itatu kugira ngo bahindure akazi.

Uwimana Augustin wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi mu karere ka Rutsiro

Ikindi kandi ngo aya mashuri azahabwa ibikoresho bihagije bifasha abayigamo kurangiza ari abarimu babishoboye bityo akaba asaba ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira amashuri y’inderabarezi kuko uko byari bimeze mbere bigiye kuvugururwa.

Abarimu b’akarere ka Rutsiro bitwaye neza aho umwarimu wo muri aka karere Isezerano Denis Promesse yabaye indashyikirwa ku rwego rw’Intara akaba yahembwe certificate, tablet na moto n’ibyangombwa byayo.

Ni mu gihe Ntimugura Bernard wabaye Indashykirwa muri aka Karere we yahembwe tablet na smart phone na ho Abishimye Aberi wahize abarimu bo mu mashuri yisumbuye na Bangezehe Martin wahize abo mu mashuri abanza mu murenge wa Kivumu bombi bahembwe mudasobwa.

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu watangiye kwizihizwa ku isi hose guhera mu 1994, mu gihe mu Rwanda watangiye kwizihizwa muri 2002 bivuze ko uyu mwaka ari inshuro ya 18 u Rwanda rwizihiza uyu munsi.

Uwabaye Indashyikirwa mu karere na babiri bo ku rwego rw’umurenge barahembwe
Isezerano Denis Promesse wabaye Indashyikirwa ku rwego rw’Intara yahembwe moto na tablet