Museveni ntakije mu Rwanda none abarinzi be bari bageze i Kigali batashye igitaraganya

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 19/03/2018, Saa 11:07:22 Yasuwe inshuro 576

Perezida Museveni wari utegerejwe mu nama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe igiye kubera i Kigali ihuje abakuru b’ibihugu barenga 26, yasubitse urugendo rwe ku munota wa nyuma ndetse bamwe mu bamurinda bari bageze i Kigali basabwa gusubira i Kampala igitaraganya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Perezida Museveni yasubitse urugendo yari kugirira mu Rwanda n’ubwo hatatangajwe impamvu nyamukuru zatumye asubika urugendo habura amasaha make.

Ikinyamakuru chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko Guverinoma ya Uganda yari yamaze kohereza itsinda ry’abayobozi bagombaga guherekeza Umukuru w’igihugu muri iyi nama ndetse na bamwe mu bamucungira umutekano. Aba ngo bari bamaze kugera i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 18 Werurwe 2018. Gusa ubu bose bahise basabwa na Leta ya Uganda guhita basubira mu gihugu cyabo igitaraganya kuko urugendo rw’Umukuru w’igihugu rwasubitswe.

Ibi ngo bije bikurikira umubano utari mwiza umaze iminsi uvugwa hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda na we ngo aherute gutangaza ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kuri iki kibazo ariko ngo u Rwanda rukaba rudahwema kwerekana ko Uganda ikomeje kugaragaza ibikorwa by’ubushotoranyi birimo gushimuta abantu no kubakorera iyicarubozo.


      

Tanga igitekerezo

-->