Musenyeri Smalagde Mbonyintege ntiyumva uburyo abantu 130 mu 150 bamuca imbere bicuza icyaha cy’ubusambanyi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 19/11/2018, Saa 17:52:14 Yasuwe inshuro 1723

Nyiricyubahiro Musenyeri Smalagde Mbonyintege akaba n’umushumba wa diyosezi ya Kabgayi, arasaba ko hakazwa amategeko ku bagabo batera inda abana batarageza ku myaka y’ubukure, kuko ariyo ntandaro y’ibibazo by’urudaca mu mirayango.

Yagize ati : "Iki kibazo kigomba guhabwa umurongo. Tugakoresha amategeko akomeye, kandi atanga ibihano bikomeye kugirango n’ababikora babiveho babitinye bitabaye ibyo ejo hazaza ntacyo twaba dufite, twaba dufite igihugu kirimo abaturage bakuriye mu bibazo kandi banabifite bitazakira."

Nyiricyubahiro Musenyeri Smalagde Mbonyintege

Akomeza avuga ko abana baterwa inda, akenshi baba bafite ibibazo byinshi kandi ababateye inda bigaramiye. Akanavuga ko bibabaje kubona abantu 130 mu 150 bamuca imbere bose bavuga ko bicuza icyaha cy’ubusambanyi. Ngo umuntu yahita abona ko ubusambanyi burimo kugenda bufata indi ntera.

Mu turere dutandukanye imibare y’abana baterwa inda iragenda izamuka umunsi ku wundi. Inzego zitandukanye zikaba zihangayikijijwe n’iki kibazo kuko n’imibare bafite ari ituruka ku bigo nderabuzima, bityo ikaba ishobora no kuzamuka kuko hari n’ababyarira mu rugo.

Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’imuryango, Solina Nyirahabimana avuga ko, abahohotera abana bagomba kurwanywa.

Yagize ati :"Tugomba kuba dufite igihugu kiza kizira ihohoterwa, kugira ngo ejo hazaza hacyo habe hameze neza. Ubukanguramba ni ubwa buri wese abantu bakamenya ko kizira kikaziririza gufata umwana ku ngufu ndetse akanaterwa inda ataragera ku myaka y’ubukure doreko birimo kwiyongera ari nako byongera ibibazo ku gihugu."

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu ntara y’amajyepfo (RIB) ruvuga ko, mu mezi atatu ashize kugeza m’Ukwakira 2018 hagaragaraye abana 113 bafashwe ku ngufu, ndetse harimo n’abafashwe n’ababyeyi babo.

Mu gihugu cyose ho, ngo abagera kuri 649 nibo bagaragayeho guhohotera abana bamwe bakaba bacumbikiwe.

Uturere turimo abana benshi b’abakobwa babyara ku kigero cyo hejuru mu ntara y’amajyepfo harimo Gisagara, Nyaruguru, Kamonyi na Muhanga kuko kugeza ubu imibare igaragaza ko buri karere gafite abasaga 320 babyaye batarageza ku myaka 18 muri 2018 gusa.

Mu mwaka wa 2017 mu karere ka Muhanga mu ibarura ryakozwe ryagaragaje ko, abakobwa basaga 260 babyariye iwabo ariko kugeza ubu uyu mwaka mu kwezi k’ukwakira imibare iva ku bigo nderabuzima igaragazaga ko abasaga 360 aribo bamaze kumenyekana ko babyaye batarageza ku myaka y’ubukure

Abayobozi bahagarariye uturere mu mibereho myiza bitabiriye ibiganiro

AKIMANA Jean de Dieu@ rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->