Musanze: "Gitifu w’Akagali wafunga umuntu ku bwo kutubahiriza gahunda za Leta yabihanirwa" Mayor Habyarimana Jean Damacene.

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 22/03/2018, Saa 17:20:43 Yasuwe inshuro 4422

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Musanze, mu Kagali ka Rwambogo, bavuga ko hajya haba ubwo umuntu asiba kurara irondo agafatwa akazanwa ku Kagali, akaba yaharara ndetse akanahirirwa. Ngo iyo atabonye amande y’ibihumbi 4000 acibwa utaraye irondo,hari igihe ahita yoherezwa kuri Polisi.

umuturage wo muri aka Kagali Maniriho Eduard, avuga ko we yakuwe mu rugo I we saa yine z’ijoro, azanwa ku biro by’akagali ka Rwambogo kuko ataraye irondo biturutse ku kuba yari afite abana bato mu rugo adafite uwo abasigira mu gihe mama ubabayara ngo yari yagiye mu rugendo.

Agira ati:”narahombye kuko niyo ayo mande banciye bayancira mu rugo batagombeye kunzana hano kandi n’abo bana nasize mu rugo, na bo biriwe mu nzu babuze ubakingurira”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rwambogo Uwiragiye Clementine, we avuga ko badafungira abantu ku Kagali, ahubwo ngo bahazana abantu bishe irondo bagacibwa amande.

Ati:”abishe irondo turabanza tukabigisha bananirana, inkeragutabara zikabafata zikabazana aha ku kagali tukabaca amande, bamara kwishyura tukabarekura bagasubira mu rugo; batayatanga tukabakorera raporo tukabohereza kuri Polisi kuko ni yo ishinzwe gufunga.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abayobozi b’akagali baba bafunga abaturage byaba ari amakosa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene mu kiganiro yagiranye n’itanagzamakuru, yavuze ko Gitifu w’Akagali wafunga umuntu ku bwo kutubahiriza gahunda za Leta yabihanirwa!

Ati:” Ntabwo aribyo! nta hantu byanditse ko umuntu utubahirije gahunda za leta yirizwa ku Kagali cyangwa ngo bahamuraze! Biramutse bigaragaye, uwo mukozi nawe twabimubaza.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko ibi bitera abaturage igihombo kuko birirwa nta kintu binjije kandi bagomba kugaburira imiryango yabo. Ahubwo ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakwiye gushyira imbere ubukangurambaga.

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko mu rwego rw’amategeko, aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze badafite uburenganzira bwo gufunga. Kandi ngo biramutse hari aho biri byaba binyuranyije n’itegeko. Bityo uwabikoze arabiryozwa.

Ingingo ya 273 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga neza ku bijyanye n’ukwishyira ukizana kwa muntu. Inagena itwarwa n’ifungwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko. Ivugamo ko iyo umuntu yatwawe, yafashwe, cyangwa agafungwa atarengeje imyaka 18 bikarenza igihe cy’ukwezi 1, uwabikoze ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 7. Ivuga kandi ko umuntu wese utanga ahantu ho gufungira cyangwa gufungiranamo abantu, ahanishwa igihano kuva ku myaka ibiri (2) kugeza kuri itanu (5).


      

Tanga igitekerezo

-->