Musanze: barasaba kumanikirwa amategeko ahana ibyaha ku biro by’imirenge.

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 21/03/2018, Saa 17:26:52 Yasuwe inshuro 262

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze barifuza kwegerezwa no gusobanurirwa amategeko ahana ibyaha akamanikwa ahahurira abantu benshi no kubiro by’imirenge.
Nyirimpeta Theoneste atuye mu Mudugudu wa Kanganwa, Akagali ka Garuka, Umurenge wa Musanze. Nyirimpeta avuga ko amategeko nta kinini bayaziho kuko bayamenya ahanini bakoze ibyaha bakayabasomera bababwira ngo uwakoze iki arahanishwa iki.
Ati:” nta buryo mbona umuntu ashobora kumenyamo amategeko. Umuntu wese amenya amategeko yaguye mu cyaha. Ni uko tubyumva! Bishobotse bayatumanikira nko ku murenge aho dushobora kuyabona, n’utazi gusoma akajya abwirwa n’abandi.”
Aba baturage bavuga kandi ko bishobotse, mu gihe itegeko ryasohotse, ababishinzwe bajya babimenyeshesha binyuze mu masosiyete y’itumanaho hoherezwa ubutumwa bugufi kuri telefoni zigendarwa. Ibi ngo byazanakumira abakora ibyaha bitwaje ko batazi amategeko.
” kwa kundi bajya batwoherereza esemesi ku matelefoni yacu, bajye batwohererezaho ayo mategeko kuko kuvuga ngo igazeti kuyishaka kuri interinteti nabyo nta muturage byakorohera mu gihe n’iryo koranabuhanga ritarakwira hose mu Rwanda.” Nyirimpeta Theoneste
Aba baturage kandi bavuga ko rimwe na rimwe bajya bakora ibyaha bakamenya itegeko ari uko baribasomeye ngo bazahanishwa itegeko iri n’iri.
Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Musanze Giraneza Justine, avuga ko nk’urwego rushinzwe guha ubufasha abaturage mu by’amategeko bamenyesha amtegeko abaturage binyuze mu bukangurambaga.
Ati:” twibanda kuri ya mategeko y’imbonezamubano kuko ari nabyo bibazo dukunda kwakira hano! Muri cya cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko turayabasobanurira.”
Uyu muyobozi akomeza vuga ko usibye no gusura abaturage mu Mirenge, ngo n’umuturage ubagannye hari itegeko ashaka kumenya bararimusobanurira.
Ubusanzwe mu Rwanda amategeko atangazwa mu igazeti ya leta. Buri muturage ubishoboye akaba ashobora kuyigura cyangwa akayishakira ku ikoranabuhanga rya Murandasi, anyuze ku rubuga rw’ibiro bya Minisiteri y’intebe mu Rwanda www.primature.gov.rw .


      

Tanga igitekerezo

-->