Muryamo yatumye u Rwanda ruhagarika amatungo yuza aturuka mu Burundi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 10/04/2018, Saa 15:33:36 Yasuwe inshuro 160

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irakangurira abaturarwanda bose muri rusange n’aborozi by’umwihariko gukumira indwara ya muryamo y’amatungo magufi yuza (peste des petits ruminants: PPR) yagaragaye mu gihugu cy’u Burundi.

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko iyo ndwara yakwinjira mu gihugu iyi ministeri yategetse ko Ingendo z’amatungo magufi yuza (ihene n’intama) n’ibiyakomokaho (inyama, impu n’ifumbire) biva mu gihugu cy’u Burundi birahagaritswe.

Indwara ya Muryamo y’amatungo magufi yuza igaragazwa no gukorora, gushoka kw’amarira mu maso, ibimyira, gutitira, ibisebe bigaragara kumunwa, ku mazuru, ku maso no hagati y’ibinono, guhitwa, kurwaza no gupfusha amatungo menshi mu gihe gito

Ibindi bigaragara mu itangazo rigaragara ku rukuta rwa twitter ni uko uzahishira itungo rirwaye abizi azabihanirwa.


      

Tanga igitekerezo

-->