Murabeho - Umutoza Robertihno asezera ku bafana ba Rayon Sport

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 14/08/2019, Saa 13:28:37 Yasuwe inshuro 131

Amakuru y’isezera ry’uyu mutoza wari umaze iminsi 24 agarutse muri Gikundiro nk’uko abafana bayo bakunda kuyita, yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 bitangajwe n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul.

Yagize ati:"Robertihno yamaze kudusezera, nta mpamvu n’imwe yaduhaye uretse kuvuga ko ashaka gusubira iwabo muri Brazil, nta kibazo na kimwe twari dufitanye, twari tubanye neza."

Yakomeje avuga ko ikipe igiye kuba isigaranywe na Kirasa Alain wari umutoza wungirije, hakaba hagiye gushakwa undi mutoza ufite ibyangombwa license A uzatoza umukino wo kwishyura wa CAF Champions League bazakinamo na Al Hilal.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yashakaga kujya muri Sudani gukina umukino wo kwishyura amaze gusinya, ariko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport bwo bukifuza ko yazasinya avuyeyo.

Ronertihno yageze mu Rwanda, m’umwaka ushize wa 2018. Muri Kamena 2019 ni bwo yasoje amasezerano, ntiyumvikana neza na Rayon Sports ku ngingo yongererwe amasezerano.

Mu gihe yari amaze muri rayon Sports, yafashije iyi kipe kugera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya Confederations Cup, ndetse ayihesha igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019.