Mukabalisa Donatille yongeye gutorerwa kuyobora Inteko ishinga amategeko mu gihe cy’imyaka 5

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 19/09/2018, Saa 13:35:10 Yasuwe inshuro 4611

Mukabalisa Donatille wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, yongeye gutorerwa kuyiyobora muri manda nshya y’imyaka itanu.

Yatowe n’abadepite 80 bose.

Yatorewe uyu mwanya nyuma yo kwiyamamaza wenyine kuko Kandidatire ya Ruku John Rwabyoma itigeze yemerwa kuko aturuka mu Muryango wa FPR Inkotanyi mu gihe ari nawo uyoboye Itegeko Nshinga.

Abandi batowe ni Mukabagwiza Edda wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Minisitiri w’Ubutabera, ni we watorewe umwanya wa Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma n’amajwi 75.

Ku mwanya wa Visi Perezida w’Imari n’Abakozi hamamajwe Musa Fazil Harerimana w’imyaka 56; Dr Frank Habineza na Mukamana Elizabeth.

Mukamana yaje gukuramo kandidatire ye avuga ko ashyigikiye Musa Fazil Harerimana.

Nyuma y’itora, Musa Fazil Harerimana yagize amajwi 76 naho Habineza agira ane.(Igihe)

Manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite izatangira ku wa 5 Ukwakira 2018 isozwe mu 2023.

Aya matora yabaye nyuma y’irahira ry’Abadepite 80 baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni we wayoboye uyu muhango

      

Tanga igitekerezo

-->