Muhanga: WASAC n’akarere barashinjwa gutekinika muri raporo zirebana n’amazi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 28/02/2018, Saa 14:59:10 Yasuwe inshuro 620

Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe iterambere ry’ubukungu iribaza impamvu, mu karere ka Muhanga ahantu hahurira abantu benshi nko ku bigo nderabuzima n’amashuli nta mazi ahagera kandi raporo z’akarere zihora zivuga ko aho bikenewe cyane hose abaturage bahabwa amazi ku buntu.

Iyi komisiyo isanga ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse na WASAC bakoresha imibare itajyanye n’igihe abenshi bazi nko gutekinika hagamijwe guhishira ibibazo bikwiye ubufasha bwo hejuru ;ibi bikagira ingaruka mu kudindiza iterambere ry’umuturage.

Senateri Prof Karangwa Chrisologue ashinja abayobozi ba Muhanga ndetse n’abashinzwe amazi kutavuga ibibazo bahura na byo kugirango igihugu kibafashe guhangana nabyo.

Ikindi Senateri asanga WASAC ijya aho bimeze neza, ndetse ngo itinya gusimbuza ibishaje ibintu bituma abafatabuguzi bahorana ibibazo bitandukanye byo kubura amazi no gufungirwa bya hato na hato.

Yagize ati:”Ubusanzwe twebwe tureberera abaturage tukanakurikirana ibikorwa bya guverinoma ariko iyo tubonye umuturage ahora asaba serivisi birababaza ikindi kuba mutwereka imibare ifafaritse bitera urujijo kuko niyo mpamvu n’imihigo inanirana bamwe bagasigara inyuma.

Njya nibaza ese WASAC nta bushobozi ifite ku buryo yahora yibazwaho cyane ikindi kuki ikunze kuba mu mijyi gusa akenshi mbona gushyiraho imiyoboro mishya ari icyaha kuri bo bigatuma amazi akomeza kuba ikibazo?"

Uyu muyobozi yibaza kandi impamvu mu bigo nderabuzima 16 ibisaga 5 byose nta mazi bigira,hakaniyongeraho ibigo by’amashuli 59 na byo bitagira amazi kandi ariho akenewe cyane.

Ati:“Mujye mureka kubeshya ubuyobozi bw’igihugu”.

Niyirora Ezechiel umukozi w’akarere ushinzwe ibijyanye n’amazi nawe yemeza ko imibare itekinitse kuko ari iyo mu mwaka wa 2014, ariko ngo nawe yayikuye mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda.

Yemeza ko hari imwe mu miyoboro itagikora agasaba ko hakorwa irindi genzura hakamenyekana neza ikibazo uko kifashe n’igenamigambi rikaba rihamye .

Kayiranga Innocent umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu w’aka karere na we yemeza ko iyi mibare idafite ukuri uwariwe wese yashingiraho kandi ko ikibazo cy’amazi gihangayikishije.

Rubayita Gilbert umuyobozi wa Wasac ishami rya Muhanga avugako bagiye kugerageza gutanga serivisi nziza ndetse no gukoresha imibare nyayo ifatika gusa akanavugako aho kubika amazi ari hato kuko umujyi wa Muhanga ukenera metero kibe ziri hagati ya 2400 -2900 mu gihe ikigega cya Fatima cyakira metero kibe 1900 kandi uruganda rushobora gutunganya metero kibe 4000 ku munsi.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Alexie   |   ku wa 28/02/2018, Saa 23:10

    birababaje kubona batekinika bigeze aho. gusa abo bayobozi bakwiye kwisubiraho dore ko tunahora mu myanya ya nyuma mu mihigo y’uturere.

Tanga igitekerezo

-->