Muhanga: Uwataburuye umurambo akawushahura yakatiwe adahari gufungwa imyaka 5

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 27/09/2018, Saa 13:35:31 Yasuwe inshuro 10697

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, kuri uyu wa kane taliki ya 27 Nzeli 2018, Rwahamije Ndahimana Protogene icyaha cyo gutaburura umurambo wa Madegede Alexandre akawushinyagurira awushahura.

Ibi ngo Ndahimana Protogene yabikoze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka wa 2018.

Iki cyaha cyo gushahura umurambo wa nyakwigendera yagikoze nyuma y’iminsi 6 ashyinguwe mu irimbi riherereye mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Kayenzi, mu Kagali ka Kayonza.

Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 7 kuri ibi byaha yahamijwe byo gutaburura no gushinyagurira umurambo wa nyakwigendera, akaryozwa aya mabi yakoze.

Ubu bushinjacyaha mu iperereza bwakoze bwabonye amakuru yemeza ko uyu mugabo yajyaga yigamba ko hari uwamutumye imari, ari naho abenshi bemeza ko yataburuye ndetse agashahura uyu murambo agamije kujyana bimwe mu bice bya nyakwigendera Madegede.

Aha niho bwari bwahereye bumusabira iriya myaka 7 y’igifungo.

Ubwo yaburanaga ku wa 12 Nzeli 2018, Ndahimana Protegene we yemeye ko yatwaye itaka ku mva kugira ngo ajye kwivurira inka ye yari irwaye.

Yagize ati" Ntabwo nigeze ntaburura umurambo w’uyu musaza ahubwo icyo nakoze nagiye yo mpakura itaka ryo kwivurira inka yanjye yari irwaye, ariko ibyo muvuga ntabyo nigeze nkora ndarengana."

Ntigura Protogene umuhungu wa Nyakwigendera Madegede wataburuwe ubwo uru rubanza rwaburanwaga mu mizi, yavuze ko ari ubushinyaguzi bubi kubona umuntu yikora akajya gutaburura umurambo nyuma y’iminsi 6 ashyinguwe. Akemeza ko ari ubupfumu kandi uwabikoze agomba guhabwa ubutabera nyabwo, kuko umuryango wababaye cyane kubona bataburura umubyeyi wabo.

Gusa impande zombi zivugwa muri uru rubanza nta n’umwe wari mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ubwo hasomwaga umwanzuro.

Urukiko rwavuze ko Ndahimana Protogene mu gihe yakumva atanyuzwe n’imikirize y’uru rubanza, ashobora kujuririra iki gihano gishobora kugabanuka cyangwa kikaba cyanakwiyongera.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->