Urubyiruko rw’abakorerabushake rurasabwa kuvana Muhanga ku mwanya wa nyuma mu mihigo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 19/09/2018, Saa 10:06:59 Yasuwe inshuro 719

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice ubwo yasinyanaga imihigo n’urubyiruko ruhagarariye urundi, yarusabye ubufatanye mu gukosora amakosa yagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo bigatuma Muhanga iherekeza utundi turere twose tugize u Rwanda uko ari 30.

Urwo rubyiruko rukora ubukorerabushake mu bikorwa byarwo.

Meya yarubwiye ko ubukorerabushake bujyana no kwihangana no kwemera kurangiza inshingano nta gihembo rutegereje.

Uyu muyobozi akomeza asaba urubyiruko kuzuza inshingano zabo biyemeje kuko ngo ubwitange buruta byinshi.

Yagize ati:”Dushake umuti uhamye kugira ngo aho amakosa yabaye akosorwe, n’ejo bundi atazongera kutubaho. Mukore, aho byanze muhavuge mufashwe kandi tuve mu magambo tujye mu bikorwa.”

Rumwe mu rubyiruko rwaganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ruvuga ko kuba barabaye abanyuma bitabatunguye. Ngo hari igihe batatangiraga igihe raporo y’ibikorwa, kwibagirwa inshingano za bamwe, kudakorana n’inzego z’ibanze ndetse no kubura ubushobozi bubafasha kugera ku ntego zabo.

Uwera Marie Solange ahagarariye urubyiruko mu Murenge wa Nyamabuye. Yagize ati:” Ntabwo byadutunguye kubera imikorere n’imikoranire itaragenze neza. Aharagaye intege nke twahabonye tugiye kuhakosora, dukorane n’inzego zidukuriye aho tunaniriwe zitugire inama.”

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Muhanga, Nsanzimana Vedaste avuga ko ikigaragara cyari cyarabuze ari imikorere n’imikoranire.

Yagize ati:” Ntabwo twifuza kongera guherekeza abandi kuko twabonye isomo biturutse ku mikorere mibi y’abari bayoboye urubyiruko muri kiriya gihe. Tugiye gufasha inzego z’urubyiruko aho ziri zidakora neza, zifatanye n’imirenge mu bikorwa byose.”

Imihigo yasinywe igera kuri 19,ikubiye mu bice 3. Birimo iyo mu bukungu 4, imibereho myiza 7 ndetse no mu miyoborere myiza 8. Ubuyobozi bukavuga ko yubakiye ku bukangurambaga buzahindura imibereho y’abaturage ba Muhanga.

Akarere ka Muhanga mu mihigo y’urubyiruko kaje ku mwanya wa nyuma mu turere 30, n’amanota 51,66%. Mu gihe akarere kabaye aka mbere ni ari Ngororero n’amanota 91,72%.


AKIMANA Jean de Dieu@rdn - Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->