Muhanga:Urubyiruko ruracyafite inzitizi mu kubona imirimo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 16/11/2017, Saa 14:14:47 Yasuwe inshuro 981

Bamwe mu rubyiruko barangiza amashuli mu karere ka Muhanga baravuga ko bagorwa no kubona akazi ngo nabo bakora babashe kwiteza imbere ndetse banavugako no kuba bakihangira imirimo bigoranye bitewe no kubona amafaranga y’igishoro.

Benshi bemeza ko babuze aho gukorera ndetse bakanavuga ko bitoroshye kubona uguha akazi bitewe n’uburambe buba busabwa.

Ikindi ngo kuba nta cyo bagira bakora bahora bicaye no kuba bamwe bishora mu ngeso mbi ku bitsina byombi mu kunywa itabi n’inzoga ndetse abakobwa bagatwara inda biterwa n’ibibazo baba barimo bakavuga ko babonye icyo bakora bafasha na bo guteza imbere igihugu cyababyaye bahereye ku byo bize.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madamu Uwamariya Beatrice yibukije uru rubyiruko rurangiza amashuli ko rutakagombye kumva ko ibyo bize ari byo bagomba gukora nk’uko abenshi babyumva, ahubwo abasaba ko bakishyira hamwe bagakora amashyirahamwe bakigira hamwe umushinga bakora bityo n’ubatera inkunga akagira aho ahera.

Yagize ati"Kwiga ni kimwe no kubona icyo ukora n’ikindi gusa abarangiza amashuli baritinya ndetse ntibumve ko ubuzima barimo bwahindutse ariko kugeza ubu ni byiza ko bafunguka amaso bagakura amaboko mu mifuka bakigira hamwe uko bakiteza imbere bakishyira hamwe bagakora ishyirahamwe tukabatera inkunga bakiteza imbere ndetse nabo ubwabo bakumva ko ntawundi uzabafasha kuko akimuhana kaza imvura ihise."

Yongeraho ko kandi ko urubyiruko ruterwa inkunga iyo rwakoze imishinga kuko hari inguzanyo bahabwa na BDF bagakora hakagira amafaranga bishyurirwa nabo bagashyiraho uruhare rwabo, ikindi nuko hari miliyoni 20 zo guha urubyiruko rugaragaza ko rufite umushinga waruteza imbere rukabasha gufasha imiryango ya rwo narwo ubwarwo.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa hanze mu kwezi gushize n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko abasaga 16.7% mu Rwanda ari abatagira akazi bakaba bari hagati y’imyaka 15 na 24.

Bamwe mu barangiza amashuli ndetse n’urubyiruko muri rusange bo basanga ihanga ry’imirimo rikiri ku gipimo cyo hasi dore ko bavuga ko abasohoka amashuli yaba ayisumbuye na kaminuza barenze kure imirimo ihangwa abandi bakavugako ikoranabuhanga rigenda ritera imbere rigatuma ahakoraga abakozi 10 hasigara 3 bakagakora kose.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    ndayisaba emile   |   ku wa 18/11/2017, Saa 01:00

    nibyo koko kubona akazi ni ikibaza kuberako nanjye nirutse henshi nshaka akazi narakabuze ahubwo bibaye byiza mwanshakira akazi kubushoferi murakoze

Tanga igitekerezo

-->