Muhanga: Urubyiruko rubangamiwe n’imyumvire y’amacakubiri ya bamwe mu babyeyi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 12/09/2019, Saa 13:57:39 Yasuwe inshuro 96

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga ruvuga ko rubangamiwe no kuba hari ababyeyi batarumva neza ubumwe n’ubwiyunge bigatuma bategeka abana babo gushaka bagendeye ku ndorerwamo y’amkoko yabayeho mbere ya jenoside yakorewe abatutsi.

Mucyo Anneth wahinduriwe izina ku mpamvu z’umutekano, afite imyaka 23, yemeza ko yakundanye n’Umuhungu kuko biganye abibwiye ababyeyi bamubera ibamba bamubwira ko agomba kubanza kumenya inkomoko ye ndetse ko nasanga badahuje ubwoko azamuhakanira, ngo kuko ababyeyi be bamubujije gushakana n’uwo badahuje.

Ibi byaviriyemo uwo mwana w’umukobwa kuva mu rugo arahunga.

Yagize ati: "Niganye n’umuhungu mu ishuri ryisumbuye tunajyana muri kaminuza ntazi amavuko ye turakundana, mweretse ababyeyi bansaba kumenya aho akomoka n’ubwoko bwe ariko ndabimubaza ambera umwana mwiza mbibwiye ababyeyi barambwira ngo sinakorana nawe ubukwe ngo ni inzigo nti duhuje ubwoko pe "

Undi wemeza ibi, ni uwitwa Umuhoza Priscille umaze kubyara kabiri yemeza ko yashatse ababyeyi be batabishaka ariko ngo ubu abanye neza n’uwo bashakanye nta kibazo.

Mu bihe bitandukanye mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge hagiye hagarukamo ko ababyeyi babeshya abari mu kigero kimwe nabo, ko
bacengewe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ariko bakomeje kubeshya abakiri bato barimo n’abana babo ku mateka yabo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Muhanga, Kayiranga Innocent
asanga ababyeyi bigisha abana babo amacakubiri ari ababyeyi gito, bityo ko kubwiza ukuri urubyiruko amateka yaranze igihugu ari yo nzira nyayo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati :"Urubyiruko rukwiye kwigishwa ukuri, abarwigisha gutyo ni ababyeyi gito bari mu mwijima kandi ntabwo bakwiye gutandukanya abanyarwanda. Uko ni ugusenya igihugu, kuko niba wishe uwo mwana uba ugisenya kandi bagomba kumenya ko ukuri gutsinda ikibi."

Uyu muyobozi kandi hari icyo asaba urubyiruko rufite iki kibazo.

Ati: " Urubyiruko rukwiye gutinyuka rukabwira ababyeyi babo ko bahangayikishijwe no kubaho neza mu iterambere, umugore n’umugabo nabo ntabwo bakiganira, bikorwa hake cyane. Ikiza ni uko byatubera isomo tugatandukana nibyo twabayemo twebwe abakuru kuko nta kiza byagejeje ku gihugu cyacu."

Ikigereranyo by’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Muhanga gihagaze
kuri 99%.

Nubwo hari abakigaragarwaho n’amacakubiri, Itegeko ry’u Rwanda rivuga ko
uwagaragaweho kubiba amacakubiri ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka irindwi ariko itarenga icumi.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga