Muhanga: Umwiherero w’iminsi 3 usigiye abayobozi umukoro wo kwegera umuturage

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/11/2019, Saa 23:16:17 Yasuwe inshuro 242

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi b’akarere ka Muhanga, n’abajyanama bose, Guverineri w’intara y’Amajyepfo n’abayobozi b’ingabo.

Ni umwiherero abayobozi bavuga ko bawukoze bagamije kwisuzuma bagasubiza amaso inyuma barebera hamwe, ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’umuturage kugirango bishyirwemo imbaraga. Bimwe muri ibyo bibazo, ngo basanze ari inda ziterwa abangavu, n’ibindi....

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga Mukasekuru Marceline yavuze ko mu rwego rw’abagore icyo batahanye ari ukwegera umugore cyane.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga Mukasekuru Marceline

Yagize ati:" Icyo dutahanye ni ukwegera umugore cyane kuko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage kugirango bigabanuke agomba kubigiramo uruhare runini."

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko Musangwa Theoneste yavuze ko hari ibanga yakuye muri uyu mwiherero azasangiza bagenzi be.

Ati:" Twebwe ibanga tuzakoresha mu guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, ni ukwifashisha urugaga rw’urubyiruko, n’urubyiruko rw’abakorerabushake."

Abikorera, ni bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero. Kimonyo Juvenal ni umuyobozi w’abikorera i Muhanga. Yavuze ko mu mukoro bihaye, hari umusanzu bazatanga.

Ati:" rimwe na rimwe hari igihe ibyo bibazo batugaragarije twajyaga tubifata nk’ibintu bidakomeye, ariko tumaze kugaragarizwa uko biteye twasanze hari umusanzu tugomba gutanga."

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko uyu mwiherero ubasigiye umukoro wo kuva mu biro bakegera abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline

Yagize ati:"Tugiye guhagarika inama, duhagarike akazi mu biro, tumanuke dusange abaturage. Kugirango abaturage babibone neza ko ibi bibazo bikibangamiye imibereho myiza ari ibyacu, maze umuti tuwugutire hamwe."

Mu bindi bibazo ngo uyu mwiherero uhayeho aba bayobozi umukoro, harimo no gutuza aheza imiryango isaga 438 igituye ahashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga.

Mu mwaka w’imihigo wa 2018-2019, akarere ka Muhanga kari gafite imihigo 61, irimo
21 yo mu bukungu, 29 yo mu rwego rw’imibereho myiza, na 11 yo mu rwego rw’imiyoborere myiza.

Kimonyo Juvenal ni umuyobozi w’abikorera ka Muhanga
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko Musangwa Theoneste