Muhanga: Umuyobozi mushya wa FPR Inkotanyi yahigiye kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 18/11/2019, Saa 15:38:52 Yasuwe inshuro 453

Nyuma y’uko karere ka Muhanga kaboneye umuyobozi mushya w’akarere, kuri ubu kanafite umuyobozi mushya wa FPR Inkotanyi.

Uwo ni Kayitare Jacqueline uherutse gutorerwa kuyobora aka karere, akaba ariwe watorerwe kuyobora umuryango FPR Inkotanyi asimbuye uwahoze ayobora aka karere Uwamariya Beatrice weguye avugako umuvuduko akarere uri ku kigero atabashije kujyana nawo.

Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yateranye mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo bamutoye n’amajwi 657 kuri 794 angana na 83% ahigitse Evardi wagize 84 kuri 794 na Hubumugisha wagize amajwi 52 kuri 794.

Akimara gututorwa yabwiye itangazamakuru ko ashishikajwe no kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Kayitare Jacqueline watorewe kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga

Yagize ati:" Tugiye kurushaho kunoza imvugo zacu zivuge ibigarara kugirango abaturage bagire ubushake bwo gukora ibibateza imbere."

Yakomeje agira ati:“bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza birimo nko kuba hari abadafite ubwiherero, kwihaza mu biribwa, kurarana n’amatungo, ndetse n’umwanda.”

Yongeyeho ko abayobozi baramutse bavuze ko byakemutse baba bibeshya, ahubwo bagiye gushyiramo imbaraga ngo bicike kandi babivuga uko biri.

Akarere ka Muhanga gafite abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 176,000 mu nama yabahuje mu mpera z’icyumweru, bakaba barahavuye biyemeje gufatanyiriza hamwe bakarwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Hakozwe ihererekanya bubasha ku muyobozi ucyuye igihe n’uwamusimbuye


Uwahoze ayobora Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Muhanga Uwamariya Beatrice

AKIMANA Jean de Dieu @rdn –Muhanga