Muhanga: Umuturage yibiwe ku biro by’akarere agiye kwaka serivisi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 7/05/2019, Saa 12:20:28 Yasuwe inshuro 766

Umusore w’imyaka 34 wo mu karere ka Muhanga ho mu murenge wa Nyamabuye ho mu kagali ka Gifumba, Izerimana Felix yibiwe igare rye ku biro by’Akarere ka Muhanga agiye kwaka serivisi mu biro by’Ubutaka.

Ibi bikaba byabaye ku gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 7 Gicurasi ubwo yari aje kwaka serivisi mu biro by’Ubutaka nyuma yo kuyihabwa araribura ahubwo akabwirwa ko agomba kwihangana.

Mu kiganiro yagiranye na www.rwandadailynews.com yemeje ko yaje aziko igare rye ririnzwe neza ndetse akanakeka ko hari kamera zirinda umutekano ariko atunguwe no kuba ku biro by’akarere naho haba abajura.
Yagize ati" Ntunguwe nuko akarere ka Muhanga katagira kamera zafasha abarinda umutekano mu gihe habayeho kwibwa ku muntu wese ugana aka karere kuko naje nzi ko ntashobora kwibirwa hano ariko birabaye bigaragara ko umutekano hano utarinzwe uko bikwiye bityo nubwo ntabona igare ryanjye bikwiye guhinduka".

Yakomeje avuga ko hagakwiye kuba hari Kamera zo kurinda umutekano ariko ngo ntazihari
Ati"Mbona nabantu ku giti cyabo bazigura bakazishyiraho kuki akarere gahuriraho abantu benshi hadashyirwaho Kamera ngo zibafashe gucunga umutekano ku baza gusaba serivisi".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice yemeza ko kugura camera biri ku isoko mu gihe kitarambiranye ziri bushyirweho ntakabuza gusa ku kibazo cy’igare ryibwe ho ntacyo yabivuzeho kuko we byamutunguye.

Mu myaka 3 ishize hagiye hagaragara iyibwa rya bimwe mu bikoresho by’abakozi baka karere harimo amaterefoni na mudasobwa zibwe abakozi ndetse n’izindi zibwe mu bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’aka karere.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abaturage basaba akarere kuba kagura kamera zirinda umutekano (camera de surveillance) ariko byabaye amateka kuko no mu biganiro n’itangazamakuru byagiye bigarukwaho arko ntihagire igikorw akugeza naho abaturage bagana akarere batangiye kwibwa.

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn - Muhanga