Muhanga:Ucyekwaho gutaburura umurambo akawushahura yasabiwe gufungwa imyaka 7

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 12/09/2018, Saa 15:49:59 Yasuwe inshuro 7913

Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga burasabira umugabo NDAHIMANA Protogene igihano cyo gufungwa imyaka 7 nyuma yo gutaburura umurambo wa Nyakwigendera Madegede Alexandere akawushinyagurira.

Ibi Ndahimana ngo yabikoze nyuma y’iminsi 6 nyakwigendera ashyinguwe.

Ngo yarawutaburuye awukataho bimwe mu bice biwugize birimo kuwushahura no kuwucaho amatwi gusa ahakana icyaha aregwa.

Uyu mubiri wari washyiguwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, mu irimbi riherereye mu karere ka Kamonyi ho mu murenge wa Kayenzi, mu Kagali ka Kayonza.

Ubushinjacyaha buvugako icyaha yakoze cy’ubushinyaguzi gikomeye.

Ndahimana we akavuga ko icyo yakoze yagiye ku mva agakuraho itaka ryo kuvura inka ye yari irwaye.

Yagize ati" Ntabwo nigeze ntaburura umurambo w’uyu musaza ahubwo icyo nakoze nahakuye itaka ryo kwivurira inka yanjye yari irwaye ariko ibyo muvuga ntabyo nigeze nkora ndarengana ".

Nubwo ahakana iki cyaha yaje gushinjwa nuwo bita Ndererehe Alexis avugako uyu mugabo yabikoze kandi yakomezaga kugenda abyigamba mu bihe bitandukanye ndetse na raporo zakozwe n’inzego z’ibanze zikagaragaza bimwe mu bimenyetso bifatika.

NTIGURA Protogene umuhungu wa Nyakwigendera wataburuwe avuga ko ubu ari ubushinyaguzi bubi kubona umuntu yikora akajya gutaburura umurambo nyuma y’iminsi 6 ashyinguwe akemeza ko ari ubupfumu kandi uwabikoze agomba guhabwa ubutabera nyabwo.

Yagize ati "Ubu ni ubushinyaguzi kubona umuntu ajya mu irimbi agataburura umurambo mu irimbi nyuma y’iminsi 6 yose tumushyinguye ,ndabona ari ubupfumu kandi uwabikoze agomba kubiryozwa agahabwa igihano kimukwiye bityo umuryango wacu ugahabwa ubutabera nyabwo kandi turabizi ko urukiko ruzabikorana ubushishozi".

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 7 kuko icyaha yakoze gikomeye kandi ko ibyo avuga byose bidafatika,kuko yakunze kujya yigamba ko hari uwamutumye imari ari naho bushingira bumusabira iki gihano.

Gusa si ubwa mbere uyu muryango ukorerwa aya mahano cyangwa ngo wibasirwe kuko hari na mubyara wabo uherutse kwicwa ari mu gitondo cya kare.

Agace ka Kayenzi gakunze kugaragaramo ibikorwa by’urugomo binajyana no gukubita no gukomeretsa, abaturage bakavuga ko ibi byabaye byo gutaburura uyu murambo ari “UBUPFUMU”.

Uru rubanza rukazasomwa ku italiki ya 27/09/2018 ku cyicaro cy’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn- Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->