Muhanga: Ubuyobozi ntibugaragaza uko buzishyura ibiribwa bwakuye mu mashuri bukabiha abavanywe mu manegeka

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 18/11/2020, Saa 15:49:51 Yasuwe inshuro 124

Abayobozi b’ibigo by’amashuri baratabaza ubuyobozi bw’Akarere ko bukwiye kugaragaza uko bazabaha ibiribwa bari baraguriye abanyeshuri babyigamo nyuma yaho COVID -19 itumye bahagarika amasomo maze ibiryo bigahabwa abari batuye mu manegeka bari batujwe mu mashuri.

Bamwe muri aba bayobozi baya mashuri yigwamo abanyeshuri babamo (school boarding) bavuga ko nyuma yaho hasohokeye ingengabihe nshya y’itangira ry’amashuri bari bizeye ko akarere gahita kabaha ibi biryo kuko abo byari bigenewe bari bagarutse ku ishuri ariko nta buryo bugaragara bwuko bizasubizwa ibi bigo.

Straton Mukiza wahinduriwe izina kubera impamvu ze avuga ko batanze ibiryo babisabwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ariko kuva abari bagenewe ibi biryo bagarutse ku ishuli ntituramenya neza uko tuzabisubizwa ngo tubibagaburire ariko nta buryo tubona buhamye.

Yagize ati"Tujya gutanga ibi biryo twabisabwe n’abadukuriye kugirango bigoboke abari bagowe no kubona ibifungurwa batubwira ko igihe abanyeshuri bazagarukira bazabyishyura tukabigaburira abari babigenewe arimo ntuturamenya aho byerekeza".

Kamana Vedaste nawe wahinduriwe izina ayoboye ikigo yemeza ko mbere y’icyorezo cya COVID-19 yari yariteguye asaba uwatsindiye isoko kumugemurira ibiryo byinshi abanyeshuri bashobora kurya ibihembwe 2 agamije kwirinda ihindagurika ry’ibiciro ku isoko akavuga ko nibura yarafite ibiryo bifite agaciro ka miliyoni 10 ariko ubu ugiye kubigura ntiwabibona kuri iki giciro, kugeza ubu ibintu byose byahenze ndetse akaba atari yaranishyuye umushoramari watsindiye isoko agasaba ko akarere kakwihutisha iyishyurwa ryibi biryo.

Yagize ati"Mu kigo mbereye umuyobozi nari narahunitse ibiryo nagombaga kugaburira abana mu gihe cy’ibihembwe 2 nirinda ko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato ryazateza ibibazo nsaba uwatsindiye isoko ko yampa ibiryo byinshi kandi yarabikoze kuko ibyaguraga miliyoni 10 mbere ya COVID-19 ubu ntabwo wabibona udatanze asaga miliyoni 17 none se ko batatubwira ko bazabiduha ubwo twebwe tuzabwira umushoramari iki? Akarere kaduteranyije nabo".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yemeza ko bamaze kubiganiraho na Minisiteri y’Uburezi kandi amafaranga azacishwa muri mafaranga ya capitation granty bityo badakwiye kugira impungenge z’ibi biryo byatanzwe.

Yagize ati"Twamaze kuganira na Minisiteri y’Uburezi batubwira ko amafaranga azacishwa muri capitation granty bityo ntibakwiye kugira impungenge zibi biryo twatanze kuko bazabihabwa ".

Mu yandi makuru twahawe n’aba bayobozi bavuga ko amafaranga bahabwa ya capitation granty aba afite icyo yagenewe bityo bidakwiye kwitiranywa kuko aya mafaranga atangwa agomba gukoreshwa indi mirimo idafite aho ihurira n’ibiryo (kwishyura ingendo zikorwa n’abakozi ndetse no gusana ibyangijwe ) mu bindi bavuga bemeza ko amafaranga bagenerwa na minisiteri nayo ari intica ntikize kuko umunyeshuri abarirwa amafaranga 56 ku munsi bityo ko kurya bishobora kugorana (school feeding)ifashwa n’amafaranga abana bababishyuye kugirango babashe kurya".

Nubwo ibi bibazo byibazwa naba bayobozi bibi bigo ku biryo bahaye akarere kakabiha abari bavanwe mu manegeka ntibibuza abarezi gukora akazi kabo ko kurerera igihugu ariko bagasaba gusubizwa ibiryo cyangwa akarere kakishyura abagemuye ibi biryo ku bigo by’amashuri.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga