Muhanga: Ubuyobozi ni ibikorwa si amagambo - Murenzi Abdallah

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/10/2018, Saa 14:09:12 Yasuwe inshuro 533

Ibi yabigarutseho mu nama y’inteko rusange y’urubyiruko rw’abakorerabushake yagiranye n’abayobozi b’uru rwego kuva mu kagali kugera, ku rwego rw’akarere.

Umuhuzabikorwa w’urwego rw’urubyiruko rw’abakorerabushake “Youth Volunteers”
wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yabwiye urubyiruko ko, rufite amahirwe yo gukorera baturage aho kumva ko rwageze iyo rujya cyangwa ngo ruhere ku izina gusa.

Yagize ati:” hari ibibazo abenzi bafata nk’ibyananiranye, ariko twese tubishyize mu bikorwa twabikemura. Tugafasha abo duturanye kuva mu bukene bakagira imibereho myiza kuko uyobozi si amagambo ni ibikorwa bigaragaza impinduka mu buzima bw’abanyarwanda.”

Uyu muyobozi yanabwiye uru rubyiruko, ko Ibikorwa bakora aribyo byerekana akamaro kabo mu bice baturukamo. Aho yababwiye ko ntawe uzabasaba gukora ibirenze ubushobozi bafite.

Ati: Aho mutuye mukwiye kurandura ibibazo by’umwanda, mukubakira ubwiherero abatabufite mukanaca burundu amavunja mu miryango.”

Yanababwiye ko imikoranire yabo n’inzego z’ubuyobozi ikwiye kuba ntamakemwa.
Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com witwa Mutuyirema Vivens uhagarariye urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamabuye avuga ko, rumwe mu rubyiruko rubayeho nk’urutazabaho ejo kuko rutegura ibikorwa rugeze ku munsi wo gukora. Gusa akavuga ko nyuma y’impanuro bahawe, bazazigeza ku bo bahagarariye.

Umuyobozi w’akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent yemeza ko uru rubyiruko rufite byinshi gukora.

Yagize ati" Mufite ibikorwa byinshi mukora kandi mu kabinoza ariko ndagira ngo mbabwire ko niba hari abayobozi babakumira mu bikorwa baba biyima amaboko. kandi ntaho twaba tugana! ariko namwe mugerageze kugira imyitwarire myiza kandi inabarange mube intangarugero mubyo mukora byose.”

Uru rwego rw’abakorerabushake b’urubyiruko rwagiyeho mu mwaka wa 2013, rukaba rukorera muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Iyi nteko rusange yitabiriwe n’abasaga 96 baturutse mu nzego zitandukanye zirimo, abakorerabushake, n’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko.


AKIMANA Jean de Dieu/ rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->