Muhanga: Ubuyobozi bwihanije ba nyiri utubari kwirinda guha abana inzoga

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 27/12/2017, Saa 08:06:19 Yasuwe inshuro 827

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi muri aka karere, bagiranye inama n’abafite Amahoteri, Moteri, Resitora, Utubare n’Inzu z’amacumbi babibutsa ko bagomba kwirinda gukoresha abana; banabakangurira gufata ingamba zituma hatagira umuntu uhahera abana inzoga.

Mu kiganiro yagiranye n’abo bacuruzi, Uwamariya yabanje kubasobanurira Umwana uwo ari we; aha akaba yarababwiye ko, afatwa nk’umwana umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 217 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yababwiye ati,"Ntimuzigere na rimwe mwemerera umukiliya guha umwana inzoga kuko bitemewe n’amategeko. Na none kandi nihagira umuntu ubabwira ko ashaka icyumba cyo kuraranamo n’umwana; muzihutire kubimenyesha Polisi n’inzego z’ibanze kugira ngo bikurikiranwe mu maguru mashya kubera ko bamwe mu babazana baba bashaka kubasambanya."

Umuyobozi w’aka karere yabibukije kujya bandika neza imyirondoro y’abo bacumbikira kugira ngo haramutse hagize usiga akoze ibinyuranyije n’amategeko abashe gufatwa vuga.

Mu butumwa bwe, CIP Karega yababwiye ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo yacyo (Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda) ya 219. Yongeyeho ko ibi bihano ari byo bihabwa ushishikariza umwana kunywa inzoga cyangwa itabi cyangwa kujya mu tubari.

CIP Karega yababwiye ati,"Mu Mahoteri, Moteri, Resitora n’Utubare hagomba kuba hari Amabwiriza y’uko nta muntu wemerewe guha umwana inzoga; kandi ayo mabwiriza agomba gushyirwa ahantu hagaragara, kandi habonwa n’abahaza kugira ngo n’utabizi abimenye."

Yasabye abo bacuruzi kwirinda ibyaha; byaha ibifitanye isano n’ubucuzi bwabo; ndetse n’ibindi muri rusange.

Photo Internet


      

Tanga igitekerezo

-->