Muhanga: Ubuyobozi bugiye kwishyurira abasaga 500 mu rukiko ku bibazo by’irangamimerere

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 31/10/2019, Saa 21:33:12 Yasuwe inshuro 158

Abaturage bari batuye muri amwe mu makomini yaragize perefegitura ya Gitarama ariko izi komini ziza gutwikwa n’abacengezi ahagana mu mwaka w’I 1998 babagiye gukemurirwa ibibazo nyuma y’imyaka 11 bahura n’ibibazo bijyanye n’irangamimerere kubera ko byatwikiye aho byari bibitse.

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline yahaye rwandadailynews.com yagarutse ku buryo bizakowa ndetse asaba abaturage gufasha ubuyobozi kugirango ibi bibazo bamaranye igihe bibashe kubona umuti nyawo utuma umuturage adakomeza gusiragira ashaka ibyangombwa ahubwo akabasha gukora ibihindura .

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline

Yagize ati"Twamaze kumenyesha abaturage ko ufite iki kibazo kijyanye n’ibyangombwa byatwikiwe muri zirita komini za Buringa,Nyakabanda na Nyabikenke ndetse nahandi byabuze ko bagomba kwiyandikisha bakamenyekana maze akarere ka kavugana n’ubushinjacyaha n’urukiko kugirango rwemeze ko abo baturage bahabwa ibindi byangombwa”.

“Nibyo koko hashize igihe kirekire koko bidakemuka ari turashaka ko biva mu nzira bakagira amahirwe y’isezerano ryabo bakoze ariko turashaka ko n’abandi babana batarasezeranye ,muri uku kwezi babikora kuko birinda bya bibazo byugarije imiryango bakabasha kwikorera imirimo yabo imirimo yabo bakiteza imbere n’imiryango yabo kuko bazaba baharaniye ko bagira iterambere rihereye iwabo”.

Bamwe mu baturage bamaze iminsi barabuze ibijyanye n’ibyangombwa byabo bavuga ko bagiye bagirwa inama yo kwiyambaza inkiko ariko kuba ubuyobozi bugiye kubafasha ari byo bigaragaza ko ubuyobozi bwabo bwabihaye umurongo ntakuka.
Boniface Migambi yemeza ko yagiye ahura n’ibibazo agiye gushyingiza abana be kuko bamubwiraga ko ntaho bigaragara ko yaba yarashatse ahubwo ashobora kuba ari ingaragu ariko abandi bigiye kubakiza ibibazo bahuraga nabyo.

Yagize ati" Nahuye n’ibibazo bitandukanye ngiye gushyingiza abana banjye kubera ibyangombwa bitandukanye babasabaga ariko niba koko bigiye guhabwa umurongo birashimishije kuko twese dufite iki kibazo cyibi byangombwa kuko usanga twese tukibarwa nk’ingaragu kandi bakadusaba ko twakiyambaza inkiko kugirango bikemuke kuko ni nabyo bikunze kubazwa mu nteko z’abaturage”.

Murenzi Bonifilda avuga ko bagiye gusubiza umutima hamwe tugakora ibiduteza imbere kuko akenshi wasanga abaturage bakora ariko byabayeho ndetse bidutwara igihe tubitekerezaho ariko bihabwe umurongo leta izaba idufashije kandi turanabizi ni umubyeyi wacu.

Muri aka karere hagaragara iki kibazo mu bice byahoze birimo komini Buringa,Nyakabanda na Nyabikenke kuko mu 1998 ubwo abacengezi bari barateje umutekano mucye muri iki gice batwitse zimwe mu nyandiko zose zari mu bubiko bw’izi komini ariko hari n’abandi bashaka ibyangombwa bikabura kuko byagiye byivanga n’ibindi bikaburirwa irengero.

Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza hazitabwaho ibikorwa byinshi byo gukangrira abaturage gukora bashaka iterambere ry’imiryango yabo bakangurirwa guhangana n’imirire mibi ndetse no kwirinda ibibazo bibajyana ahabi doreko hari abatarasobanukirwa n’ibijyanye n’amategeko ndetse ugasanga bishora mu manza za hato na hato kandi ibibazo byabo byagakwiye gukemurirwa mu muryango.


AKIMANA Jean de Dieu @rdn –Muhanga