Muhanga: Ubuyobozi bugiye gutangira guhuza imiryango yabakorewe ihohoterwa n’iyabarikoze

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 17/10/2019, Saa 07:01:21 Yasuwe inshuro 149

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukagatana Fortune yemeza ko hakwiye guhuriza hamwe imiryango irimo abakoze n’abakorewe ihohoterwa hagamijwe kubereka ko bakwiye kubana neza kandi bakita ku bana bavutse muri ubwo buryo.

Ibi yabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe umugore wo mu cyaro muri aka karere mu murenge wa Rugendabari ho mu mudugudu witiriwe Mutimawurugo wa Mpongo.

Yagize ati" Birakwiye ko abana bacu bavutse mu bibazo byaturutse ku ihohoterwa hashyirwaho uburyo bwo guhuza imiryango yombi yaba ikomokamo uwakoze ihohoterwa ndetse nuwarikoze kugirango tubereke ko amategeko agomba gukora ibyayo ariko na none dukeneye imiryango ibana neza itishishanya kubera ko habayemo ikibazo".

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo batarageza ku myaka ndetse nabayigejeje bemezako iyo bahuye n’imiryango ifite abahungu babakoreye ihohoterwa ntibashobora no kureba abana bavutse.

Akimanimpaye Angelique yemeza ko iyo ahuye n’ababyeyi b’umuhungu wamuteye inda bamureba nabi kandi badashobora kwemera umwana nk’umwuzukuru wabo kuko imiryango irebana nabi.

Yagize ati "Mbona binteye ubwo kuko iyo mpuye n’ababyeyi b’umuhungu wanteye inda bandeba nabi ndetse nuyu mwana wanjye ntibashobora kumufata nk’umwana wabo kuko ntibashobora kumwakira mu bandi kuko imiryango irebana nabi".

Mujawimana Adeline avuga ko yagiriwe nabi ku myaka micye mfite 16 ndanabyara uwanteye inda baramufunze ariko sinshobora no kumusura kuri gereza kuko nanjye yanyiciye ubuzima ariko umwana ndamufite kandi ameze neza.

Yagize ati" Njyewe umuntu yarasanzwe ambona ngiye kwiga nyuma arantwara anjyana iwabo nsanga nta muntu uhari aransambanya ndataha mbigira ibanga maze nyuma y’amezi 6 niho namenye ko nasamye ntakaza ishuri,ubu arafunze sinamusura kuko ubanza n’umwana atazamubona".

Muri iyi myaka ikibazo cy’Abangavu baterwa inda gikomeje gufata indi ntera aho ufashwe yayiteye umwana utarageza imyaka y’ubukure atabwa muri yombi kabihanirwa hisunzwe amategeko ahana iki cyaha dore ko hari n’abandi batera inda bakaburirwa irengero ariko bakomeza gushakishwa ngo baryozwe iki cyaha.

Minisiteri y’ubuzima iherutse gushyira hanze ko abangavu batewe inda basaga ibihumbi 18 mu mwaka ushize.

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn - Muhanga