Muhanga:Ubutwari buva ku burere abana bahabwa bakiri bato-Meya Uwamariya

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 2/02/2018, Saa 19:15:06 Yasuwe inshuro 839

Uwamaliya Beatrice umuyobozi w’akarere ka Muhanga asanga ubutwari buhera mu muryango ndetse bukaba aribwo bwahereweho n’abagiye bagaragaza ibikorwa by’ubutwari kuko n’ababohoye u Rwanda bari bato bitewe nuko barezwe kuko bahawe byose n’imiryango yabo bitangira abanyarwanda.

Ibi yabigarutseho ubwo u Rwanda Rwizihizaga Umunsi w’intwari wari ufite insanganyamatsiko igiri iti: "Dukomeze ubutwari twubake u Rwanda Twifuza."

Yagize ati”Aba twibuka bagaragaje ibikorwa bikomeye kandi bagaragaza ko batojwe n’imiryango yabo kwamagana ikibi bakihatira gukora ibyiza ndetse n’ibyo bigiye mu ishuli byagiye bibafasha cyane bityo ko burya uburere buhabwa abana nabwo bubafasha mu mikurire n’ibikorwa byabo mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko bitangiye abanyarwanda babihawe n’inyigisho bagiye bahabwa haba mu mashuli cyangwa mu miryango yabo bakomokamo bityo ababyeyi batoze abana ibyiza kandi tubarage igihugu kiza kizira ubugwari”.

Munyakazi Viateur utuye mu karere ka muhanga ho mu murenge wa Nyamabuye, mu kagali ka Remera, Umudugudu wa Nete asanga mu gihe urubyiruko rwakomeza kwangirika rwiroha mu biyobyabwenge nta butwari rwazageraho bityo agasaba ababyeyi kuruba hafi.

Yagize ati:"Aba twibuka bafite uruhare rukomeye mu mateka yiki gihugu nkaba mbabwira ko bagomba kwita ku bana babo bakabarinda ibiyobyabwenge kuko byangiza imitekerereze yabo bigatuma utagira icyo witaho ibikorwa biganisha ku butwari bikaburirwa irengero”.

Depite Mukanyabyenda Emmanuelie wari umushyitsi mukuru yibukije abari bateraniye kuri sitade ya Muhanga ko ushaka kuba intwali akora cyane akubahiriza ibyo ashinzwe bityo ibikorwa bye bigakomeza gutera imbere akabasha kwigirwaho nabandi bamubona kuko aba yaratojwe neza agakora ibikorwa byiza bigaragaza ubwitange ndetse abenshi bakamufatiraho urugero rwiza kuko aba atiganyira bikamuha umusaruro we nabo baturanye kuko abenshi banamufatiraho urugero kubera ibikorwa bye bwiza akora buri munsi.

Abayobozi batandukanye kuri stade ya Muhanga ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->