Muhanga: Ubutabera burangwa no kwanga akarengane - Visi Meya Mukagatana

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 17/09/2019, Saa 17:54:17 Yasuwe inshuro 1153

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortune avugako ubutabera bugomba kugira uko bukorwa kandi ko budashoboka mu gihe hakiri abavugako bakorerwa akarengane kandi dukwiye kubirebera mu ntege nke zacu.

Ibi yabigarutse mu nama yahuje abagize imiryango itandukanye mu karere ka Muhanga bakorera mu butabera baganirizwa ku buryo bwakoreshwa ngo harenganurwe uwarenganye ahabwe ubutabera bwuzuye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga Mukagatana Fortune

Mukagatana ati:"Ukora ubuvugizi wese ashaka ko ikintu gihinduka agira uko abigenza nuko abitwara kuko akenshi usanga kugirango tugire ubutabera tugomba kwanga akarengane aho kava kakagera kuko hari abakivuga ko barenganywa mu bice byinshi by’ubuzima ibi tugahiyta tubibonera mu ntege nke zacu,twebwe dushinzwe kubarenganura nubwo akenshi buri ruhande ruvuga ibyarwo byiza gusa".

Mujyambere Stanislas utuye mu murenge wa Muhanga yemeza ko kuba hakiri abarenganywa bituruka kukuba hari abafite intege cyangwa amafaranga batanga kugirango abo bafitanye ibibazo bakomeze kubuzwa ubutabera nubwo kubibona bigoye ariko twebwe turabibona.

Yagize ati:"Hari ibyo ubona ntubisobanukirwe neza ariko ukabibona ugasanga ari akarengane bigaterwa nuko hari ababikora bagamije kwimisha abandi ubutabera bakifashisha amafaranga kugirango bakomeza kugira ubwirinzi”.
Ubusanzwe ubuvugizi bukorwa cyane na sosiyete sivile aho igaragaza ibitagenda kugirango bikosorwe ariko abaturage bakavugako akenshi usanga bivugwa ariko ntibikorwe.

Umunyamategeko wa Ihorere Munyarwanda, Betina Muhimpundu yemeza ko uburyo bukoreshwa nabakora ubuvugizi kugirango abo babukoreye bahabwe ubutabera bukunze kugorana kuko usanga ababukora baba bameze nk’abahanganye ninzego z’ubutegetsi bwite bwa leta,ariko akongeraho ko ubuvugizi bukozwe nabi burenganura uwarenganyijwe.

Yagize ati:"Uburyo bukoreshwa buragoye kuko usanga ababukora baba bagendereye kwerekana ingufu bafite ariko ugasanga nabo bakorera ubuvugizi bavuga ibitandukanye cyane n’ukuri nyako kuvugwa, ntago ukora ubuvugizi abukora ahanganye n’inzego bwite za leta ariko ubukozwe neza bugera ku musaruro ufatika uwarenganyijwe akarenganurwa agahabwa ubutabera".

Rimwe na rimwe usanga abaturage bijujutira inzego z’ubuyobozi kukuba hari bafite ibibazo byabo bimara igihe byigwaho ariko bikamara igihe kugirango bibashe kugera ku musozo aho na none utabyishimiye wese akomeza gutera intambwe yerekeza mu nzego zisumbuye nko mu nkiko.


Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga Mukagatana Fortune

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga