Muhanga: Uburangare bw’ababyeyi bwatumye mu mwaka umwe abana basaga 260 baterwa inda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 29/12/2017, Saa 14:42:40 Yasuwe inshuro 974

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Muhanga Bwana UMUTONIWASE KAMANA Sosthene aravugako bamwe mu babyeyi batakiganiriza abana babo bigatuma bishora mu ngeso mbi zitandukanye zibaviramo guterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure dore ko mu mwaka n’igice abasaga 260 babyaye batarageza ku myaka 18 muri aka karere.

Yagize ati: "Kuva mu kwezi kwa 7/2016 kugeza ubu dusoza umwaka wa 2017 abana bagera kuri 260 babyariye iwabo batarageza ku myaka 18, ugasanga ababyeyi batakiganiriza abana ngo bamenye ko imibiri yabo irimo kugenda ihinduka bakigishwa ko bagomba kwirinda kuko byatuma ejo habo heza haba umuyonga,ikindi ni uko aba bana bagira ibanga rikomeye ababa babateye izi nda. "

Beatha UWAMAHORO umukozi ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri aka karere avuga ko bamwe muri aba bana baterwa inda baziterwa n’abagabo bakuze abazitewe ntibabivuge bakabagira ibanga rikomeye cyane cyane binakomotse ku miryango baturukamo ,akongeraho ko kubigira ibanga bituma ababyeyi b’aba bana basigirwa aba buzukuru ngo babarere ahenshi ugasanga bandikishwa na basekuru.

Umwe mu babyeyi twaganiriye avuga ko, koko imibereho yiki gihe ituma ababyeyi bategera abana ngo babaganirize babereke ko ejo habo heza hategurwa hakiri kare ariko guhiga ubuzima ntibibakundira gukora ibi biganiro bityo abana bakaba batazi ikiza n’ikibi cyabangiza.

Zimwe mu ngamba zo guhangana n’ikibazo ngo hagiye gukorwa ubukangurambaga bwibutsa abana ndetse n’ababyeyi babo kujya baganiriza abana babo no kubegereza zimwe muri serivisi zitangirwa ku bigo nderabuzima nko kuboneza urubyaro no kwipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuganiriza abana ku bigo byamashuli mu masaha aharirwa ibikorwa byo gukunda igihugu.

Muri aka karere usanga imirenge igaragaramo abana batewe inda batarageza ku myaka 18 abenshi ubasanga mu mirenge ya Nyabinoni ,Kibangu na Rongi igize igice cy’imisozi ya Ndiza abenshi bita iy’icyaro aho buri murenge urengeje abana 20 babyaye.

Ni mu gihe Umurenge wa Kibangu ufite abana 42 bose naho mu gice kigizwe n’imirenge y’umujyi ya Muhanga usanga Umurenge wa Shyogwe uza imbere y’indi yose kuko ufite abasaga 25 babyaye bakavuga ko abenshi bo muri uyu murenge bazitererwa mu mujyi wa Muhanga n’ahandi hatandukanye.

Mu gihe mu Rwanda twitegura kwizihiza umunsi wahariwe umuryango, raporo zitandukanye mu myaka ibiri shize zerekanye ko abangavu basaga ibihumbi cumi n’umunani (18000) batewe inda batarageza imyaka y’ubukure abenshi babona nk’ikibazo gikomeye kigomba guhagurukirwa na buri wese uhereye mu bana no mu bakuru.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->