Muhanga: Telefoni zahawe ’Inshuti z’umuryango’zapfuye zitamaze kabiri

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/10/2017, Saa 14:05:09 Yasuwe inshuro 728

Inshuti z’umuryango mu karere ka Muhanga zirasaba Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abana, ko mbere y’uko bajya kubaha amatelefoni bajya babanza kureba ko yujuje ubuziranenge dore ko izo bahawe zapfuye zitarakoreshwa icyo baziherewe mu rwego rwo guhanahana amakuru bityo bikabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Nyuma yo guhabwa izi telefoni mu mu mpere z’umwaka wa 2016 bavugako bari baziko zigiye kubafasha kuzuza neza inshingano zabo ariko bakavugako nta cyahindutse kuko nubwo bazihawe bo babona ko zari zigiye gusazira mu bubiko, bakaza kuzibaha ngo byitwe ko bazihawe nk’uko bivugwa n’abahagarariye abandi ku rwego rw’imirenge igize aka karere bakanasaba ko izi bahawe zasimbuzwa izifite ubuziranenge bwabanje gupimwa bakazihabwa bazi ko ari nzima.

Ndangamira Prudence ayoboye abandi mu murenge wa Kabacuzi avuga ko kwita ku mwana cyane cyane uhuye n’ibibazo byo guhohoterwa bikigoranye, kuko kumutabariza bitakihuta kuko bavuga telefoni bahawe zabapfiriyeho, akanongeraho ko kurera umwana neza ari ukugabanya abazaba ibisambo ngo bacuze abaturanyi.

Ndererimana Soline we abona ko umuryango ubanye neza umwana agahabwa ijambo ,ababyeyi bakabana neza nta numwe uhutaza undi bitanga icyerecyezo kiza mu muryango nawe akavugako kuva bahabwa izi nshingano uru rwego rusa nk’aho rwirengagije ibyo bakagombye gukora kugirango imiryango ibane neza abana bajyanwe mu mashuli kandi babone uburenganzira bagenerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Mukazi Berthe, umukozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana avugako agiye kubakorera ubuvugizi abatarabona izi telefoni bakazihabwa [gusa ntago avuga kuri izi zivugwa ko zamaze gupfa uko bizagenda] ndetse akanongeraho ko bazashakisha uko bajya babaha n’ibindi bijyana nazo.

Yagize ati"Nka komisiyo tuzareba uko tubigenza abatarabona telefoni bazihabwe ndetse tubagezeho n’ibindi bijyana nazo nk’amafaranga yo guhamagaza doreko mwemerewe 2000 mu mwaka yo gukoresha muri zo ikindi ni uko hari n’andi mafaranga yo gufotoza na yo muzajya mubona ngo mutangire raporu ku gihe nka komisiyo rero tuzakora ibishoboka ngo murangize inshingano zanyu neza mwiyemeje nk’abakoranabushake".

Uru rwego rw’inshuti z’umuryango rwashyizweho mu mwaka wa 2015, rushyirwaho rwahawe inshingano zo kubumbatira ubusugire bw’amahoro mu muryango no kubanisha neza abawugize mu kunganira leta mu kurandura amakimbirane mu muryango no kureba niba ntaburenganzira bwabawugize butubahirizwa, ndetse rukagaragara nkurwafasha leta mu gucyemura ibibazo byinshi byugarije imiryango nyarwanda muri iki gihe.

Kugeza ubu mu Rwanda hose harabarurwa inshuti zumuryango zisatira ibihumbi 30 batoranyijwe mu bandi baturage bakaba bahera ku rwego rw’umudugudu, bakaba bakorera ubushake nta gihembo bategereje.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->