Muhanga : Si ndi Imana ariko uwasoze neza yakagombye kujya mu Ijuru -Komiseri Dusabeyezu

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/11/2018, Saa 17:33:05 Yasuwe inshuro 242

Komiseri ushinzwe amahugurwa y’abasora, Dusabeyezu Angelique yabwiye abarebwa no gutanga imisoro ko nubwo atari Imana ariko ngo asanga umusoreshwa utanga neza imisoro ye akwiye kujya mu ijuru.

Ibi byabivugiye mu nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA)ndetse n’abacururiza mu mujyi wa Muhanga mu ngeri zitandukanye.

Yagize ati"Ubusanzwe umusoreshwa mwiza afatanya n’igihugu gukomeza kucyubaka akoresheje imisoro atanga kuko nawe aba yirinda ibihano ashobora guhura na byo mu gihe atatanze umusoro ku gihe cyagenwe ndetse akanirinda kudatanga inyemezabwishyu.Ibyo uguze birafatirwa kandi hakanakurikiranwa umucuruzi amategeko agakora ibyayo ariko mwebwe nk’abacuruzi mu koze inshingano zanyu kubijyanye n’imisoro mbona uwabikoze neza nta kindi akwiye usibye Ijuru kuko mwisi aba yamaze kubahiriza ibyo asabwa".

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo mu gihe bafunguje kompanyi z’ubucuruzi ugasanga batarageza ku mafaranga asabwa ngo bajye batanga umusoro nyongeragaciro (TVA) bigenda bibakoma mu nkokora.

Uwamahoro Josephine avugako afite kompanyi abamo ariko igihe bayimazemo batigeze bageza kuri miliyoni 20 zisabwa kugira ngo batangire gutanga umusoro Nyongeragaciro(Taxe a valeur ajoute)ariko ngo kuri ubu batangiye kuwishyuzwa.

Yagize ati :"Mfite kompanyi mbamo ariko ntiturageza ku gishoro cya miliyoni makumyabiri zisabwa ariko dusabwa gutanga uyu musoro ku nyongeragaciro,ikindi ni uko hari ibijyanye n’imisoro tutarasobanukirwa bishobora kutugiraho ingaruka tutabyitondeye kubera kutabimenya no kubisobanukirwa ".

Muhorakeye Marie Chantal avuga ko hari ibibazo bitandukanye bishobora gutuma umusoro runaka ushobora gutinda gutangwa anatanga urugero aho nko muri kompanyi ishobora kumara amezi 6 idahemba abakozi bayo bigatuma imisoro ku bihembo abikorera batabasha kuyitanga ndetse ugasanga hari naho bakoresha ba nyakabyizi kugirango umukureho amafaranga ku gihembo agomba guhabwa bitakirwa neza.

Yagize ati "Namwe murabizi ko umuntu ukorera zimwe muri kompanyi ziri hanze hano ashobora kumara amezi 6 atarahembwa kandi agomba no gutanga wa musoro ku bihembo, ese ninde ugomba gutanga amande dore ko njyewe nk’umukozi simba nabigizemo uruhare ,ikindi ikigaragara ni uko nka nyakabyizi agomba kujya ahembwa dukuyeho umusoro ninde nyakabyizi wakuraho amafaranga akazongera kugukorera".

Mu bindi byagarutsweho ni uko abacuruzi bavuga ko mu itangwa ry’imisoro bahura n’ibibazo by’ururimi bakoresha basaba iki kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ko cyajya gikoresha ikinyarwanda kuko bahura n’ibibazo bitandukanye mu gihe batanga imisoro yo kutumva icyongereza bigaragara ko kigaragara cyane.

Abasaga 600 nibo bitabiriye iyi nama banibutswa ko buri wese agomba kugira nimero iranga umucuruzi (TIN : Taxe index number) anababwira ko hari abakora ibikorwa by’ubwubatsi batagira iyi nimero iranga umucuruzi ko nabo ntaho bataniye n’abiba igihugu dore ko mu gihe gito gishize hagiye hafatwa abacuruzi bacuruza imyenda ya caguwa izanwa mu buryo bwa magendu ndetse hakaba n’ibindi bigenda bifatwa rimwe na rimwe.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->