Muhanga- Rongi: Mu gusoza icyumweru cy’icyunamo,hagarutswe ku nyigisho z’urwango zahawe urubyiruko zikabyara Jenoside

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 13/04/2019, Saa 21:51:18 Yasuwe inshuro 73

Abatuye mu karere ka Muhanga , mu murenge wa Rongi baravuga ko kuba leta yarateguye jenoside ndetse ikanayishyira mu bikorwa byaturutse ku nyigisho zagiye zigishwa urubyiruko haba mu mashuri ndetse no mu miryango maze banga bagenzi babo babica babita ko ari abanzi babo.

Ibi byagarutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo hibukwa abazize jenoside ku nshuro ya 25 jenosideyakorewe abatutsi.

Kankwanzi Marianna watanze ubuhamya avuga ko icyari kibabaje inyigisho mbi zatumye abicanyi baraheraga ku baturanyi babo.

Yagize ati"Kera tukiga mu mashuri twajyaga dutumwa amarangamuntu y’ababyeyi bacu nyuma niho twamenye ko babaga bashaka kumenya ubwoko bwacu dore ko nabo twiganaga batuvugirizaga induru ngo turi abatutsi, icyari kibabaje nuko abo twari duturanye bose ninabo bagize uruhare mu kwica ariko byose byatewe nuko inyigisho bigishijwe n’abari bafite imitima mibi yo kwanganisha abanyarwanda bitwaje amoko ngo bamwe ni abatutsi abaandi ngo ni abahutu".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga,Uwamaliya Beatrice yemeza ko kuba abantu barigishijwe ko ari babi byatumye hari bamwe bakurana ikiguri cy’ubugome bwanatumye bamwe mu bigishijwe banishoye mu bwicanyi bakoreka imbaga bitewe na za nyigisho bahawe mu miryango yabo.

Yagize ati" inyigisho zagiye zitangwa mu miryango ndetse no mu baturanyi zishe bamwe mu bazihawe ndetse binatuma bamwe bagira imyumvire y’ubuhezanguni bwo kwanga abaturanyi ndetse abandi banatangira ibikorwa byo kubica babaziza uko bavutse babagira ibicibwa ndetse babagira umwanda bigera naho babica babaziza uko bavutse kubera za nyigisho zatanzwe mbere".

Inyigisho zagiye zitangwa ku buryo byageze naho bapima amazura hashyirwaho amategeko yiswe aya Gitera abenshi banaheraho ko yatije umurindi abahezanguni bakomeza kubyuririraho bica abatutsi ndetse inyigisho zitangirwa ahantu hose n’abayobozi bakomeza kubyigisha bituma abatutsi basaga 1 074 000 bicwa mu minsi ijana yakurikiye taliki ya 7 Mata 1994.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn _Muhanga