Muhanga: REG yahakanye uruhare rwayo mu ikongoka ry’ibicuruzwa by’asaga miliyoni 65

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 19/06/2019, Saa 15:05:51 Yasuwe inshuro 480

Umuyobozi wa REG ishami rya Muhanga, Batangana Regis yemeza ko inkongi y’umuriro yabaye mu mujyi wa Muhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu itigeze iterwa n’ipoto y’amashanyarazi yegereye iyi nzu yakongokeyemo ibicuruzwa bifite agaciro kasaga miliyoni 65.

Mu kiganiro yahaye rwandadailynews.com yemeje ko byahereye mu yindi nzu bitaturutse ku ipoto y’amashanyarazi ahubwo byagaragaye ko byatewe nuko insinga zakoreshejwe mbere zari zishaje.

Mutangana yagize ati"Ntabwo umuriro wacu (REG) ariwo watwitse iri duka kuko twabonye aho byahereye mu nsinga zakoreshejwe zimwe ziba zishaje kuko iyo wubatse inzu ugomba kujya unamenya uko ibikoresho wakoresheje bizaramba akenshi ntawibuka kubigenzura ari nabyo bitera izi nkongi za hato na hato".

Yongeyeho ko iyo bigaragaye ko amashanyarazi ya REG yabaye intandaro y’inkongi iki kigo kirengera ingaruka zatewe nawo.

Yagize ati"Iyo bigaragaye ko amashanyarazi yacu yabaye intandaro y’inkongi y’umuriro iki kigo kirengera igihombo cyatewe nuyu muriro".

Iphigenie Uwimana wari uhafite iduka rya matera n’ibijyana nazo avuga ko gucuruza ibintu by’agaciro karenze udafite ubwishingizi bibabaje kuko bahombye ibicuruzwa byasaga miliyoni 20.

Yagize ati"Ncuruza matera n’ibijyana nazo ariko gucuruza ibifite agaciro kenshi udafite ubwishingizi mbonye ko udakwiye kwibeshya kuko mu bucuruzi bwacu bukenewe kugira ngo bube bwa kugoboka mu gihe cy’amage nk’ubu nangirijwe ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20".

Bamwe mu bo twaganiriye bahuriza ku kuba batunga agatoki umuriro w’Ikigo REG kuba ariwo wabaye imbarutso y’iyi nkongi yatwitse iyi nzu.
Inzego z’umutekano harimo ingabo na polisi hamwe n’akarere bemeje ko ibicuruzwa byahiriye muri ayo maduka bifite agaciro kasaga miliyoni 65 ku miryango 4 yose yakongotse hatavuyemo na kimwe.

Si ubwa mbere iki kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kivugwaho kuba imbarutso y’inkongi za hato na hato ariko ugasanga hahakanwa uruhare rwiki kigo