Muhanga : Polisi yagemuriye abakoze impanuka barwariye mu bitaro ibaha n’impanuro

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 21/11/2018, Saa 23:02:12 Yasuwe inshuro 322

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo, bwasuye abakoreye impanuka mu muhanda barwariye mu bitaro bya Kabgayi bubaha ifunguro, bunabaha imapnuro.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo ACP Kajeguhakwa Jean Claude, yihangaishije aba bakoze impanuka anabibutsa ko impanuka zitera zitateguje bityo ko bagomba kwigengesera mu gihe bari mu muhanda.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo ACP Kajeguhakwa Jean Claude

Yagize ati :"Abakoresha umuhanda bagomba kumenya ko impanuka ziza zidateguje bityo bitwararike kugirango, barusheho kwirinda impanuka."

Gusa uyu muyobozi ntabura gukebura n’abatwara ibinyabiziga, kuko yabasabye kujya batwara ibinyabiziga bifite ubuziranenge, batasinze, batanyoye, kuko aribyo bica impanuka zo mu mihanda.

Mbarushimana Bernabe w’imyaka 50, avuga ko we akimara kugongwa abahageze mbere ari abapolisi ndetse banamukura mu kandi karere bamugeza i Muhanga ku bitaro bya Kabgayi anabasha kwitabwaho.

Naho umuturage witwa Anastasie Niyitegeka wahuye n’impanuka agiye mu isoko rya Muhanga, yabwiye rwandadailynews.com ko ashimira Polisi y’igihugu kuba yaramutabaye bwangu. Ariko ngo kuba inamugemuriye bibaye igitangaza ngo Imana iyihe umugisha.

Ati:"Twari muri Taxis tugiye ku isoko guhaha duhura n’indi modoka, iaratugonga Polisi ako kanya ihita ihagera bituma abenshi muri twe tutabura ubuzima ku bw’ibikomere dufite. Imana ibampere umugisha kuba abanadusye mu bitaro. "

Uyu muturage kimwe na bagenzi be bakoze impanuka, baavuga ko bishobotse abanyamaguru bakwigishwa amategeko y’umuhanda ndetse guhera mu mashuli abanza kuko ngo bamwe mu banyamaguru batazi imikoreshereze y’umuhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko, iki gikorwa Polisi yakoze cyo gusura abarwayi ari ingirakamaro . asaba abaturage kudahishira abashoferi bakora amakosa mu muhanda.

Ati :"Umunyarwanda nyawe agomba kumenya ko umusonga wundi wamugiraho ingaruka. Abatwara amamodoka badashaka kubahiriza amategeko y’umuhanda, abaturage nti bahabahishire kuko bibambura ubuzima."

Ingemu Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yatanze, ingana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ku bakoze impanuka 7, aho buri umwe yahawe ibihumbi mirongo irindwi by’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kugemurira abakoze impanukai mu bitaro bya Kabgayi, igikoze mu gihe iri no mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’umutekano wo mu muhanda cyatangiye taliki ya 18 Ugushyingo, kikazarangira taliki ya 23 ugushyingo 2018.

Biteganijwe ko hazakorwa ibikorwa byo gukangurira abaturage ibijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda. Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugeza mu kwezi ku Ukwakira habonetse impanuka 316, zihitana abasaga 66 naho abasaga 285 bazikomerekeramo bikabije. Polisi ikavuga ko ubukangurambaga bukomeje kugirango izi mpanuka zigabanuke.

Veronica Niyitegeka yagonzwe agiye ku isoko arashimira Polisi y’igihugu yamugemuriye


AKIMANA Jean de Dieu @rdn –Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->