Muhanga: Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yatangiye kwigisha abanyeshuri uko bakoresha umuhanda

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/05/2019, Saa 16:28:39 Yasuwe inshuro 355

Ni mu gikorwa kizamara ibyumweru 52 byo kurwanya impanuka zo mu muhanda no kwigisha abawukoresha kwirinda impanuka zibera mu muhanda, Mu bigo bibiri byigishijwe byasabye ko abakoresha umuhanda batazi ikoreshwa ryawo ndetse banemeza ko bikwiye ko abantu bose bigishwa imikoreshereze yawo hagamijwe kwirinda imapanuka n’ibizikurikira nyuma yo kudakoresha neza umuhanda.

DPC w’akarere ka Muhanga,SP Anasthase Bahire yemeza ko aba bakoresha umuhanda bakwiye kwigishwa kuko ahenshi bamaze kwigisha basanze abantu bose baba abato n’abakuru bose batazi neza ikoreshwa ry’umuhanda.

Yagize ati" ahantu hose twaciye twigisha nuko tubona imikoreshereze y’umuhanda iri hasi cyane ariko ntago twahagarara tugomba kwigisha,abato n’abakuru ndetse iri somo rikwiye kwigishwa nkandi yose umunyeshuri akarangiza amasomo ye anafite nibura uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara imodoka.

Kalisa Honorine afite imyaka 16 yiga ku rwunge rw’amashuri rwa Gitarama yemeza ko yajyaga yigendera uko yiboneye mu muhanda ariko agiye kujya yitonda akanarinda abandi abasobanurira imikoreshereze yawo kuko yayimenye.

Yagize ati "Najyaga nigendera uko mbonye ariko nsobanuriwe neza ikoreshwa ry’umuhanda ndigaya kuko nari kuzagongwa ubuzima bwanjye nkaba ndabutanze".

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko abenshi bagongwa n’ibinyabiziga kuko baba bazi ko bari mu kuri iyo bambuka imihanda.

Yagize ati"Mwirinde munarinde abandi ko bagira ibibazo byo gukora impanuka kuko ubuzima buba buregetse kandi amagara araseseka ntayorwa kandi uwagize icyo amenya ku mikoreshereze y’umuhanda ajye yigisha abandi".

Umuyobozi w’ishuri rya CIP Muhanga,Bukuba Cyriacque avuga ko abantu bose bigishijwe byaba byiza kuko ntawakongera gukoresha umuhanda nabi yajya yitwararika mu gihe arimo gukoresha umuhanda ndetse impanuka zizagabanuka kuko abenshi bazaba baramenye kwitwararika mu gihe bakoresha umuhanda".

Mu cyegeranyo cyasohowe na UN kigaragaza ko abibasiwe cyane n’impanuka zo mu muhanda ari abari hagati y’imyaka 14na 29 ugasanga abahitanwa n’impanuka bari hejuru yabicwa n’indwara z’ibyorezo zirimo Sida n’igituntu bityo hatagize igikorwa hajya hapfa abarenze kuko uko ibice byahantu runaka bitera imbere niko n’ibidasanzwe biza.

Polisi yigisha abanyeshuri uko bakoresha umuhanda
Polisi yereka abakiri bato uko bambuka umuhanda
Abaturage nabo baboneyeho kumenya uko bambukiranya umuhanda

Abanyeshuri nibo bafashe iya mbere mu kwiga imikoreshereze y’umuhanda

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga