Muhanga-Nyamabuye: Meya yaburiye abanze kuva mu mazu mu Ruvumera ,anahumuriza abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 23/10/2020, Saa 10:50:47 Yasuwe inshuro 1699

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buraburira abaturage baturiye ikorwa ry’umuhanda wo mu Ruvumera bahawe ingurane ko bakwiye kuva muri ayo mazu ndetse banahumuriza abafite amazu yakozweho bigaragara ko ntacyo akimariye beneyo.

Yagize ati ati"Nta muturage ukwiye kumva ko ari hejuru y’amategeko kuko iyo wahawe ingurane ugomb gutanga ibikorwa waherewe ingurane yaba ubutaka ndetse n’amazu ub ugomba kuhatanga leta ikahakoresha icyo yahageneye ko kihashyirwa ntabwo ugomba gushaka guhangana bikwiye buri wese aba agomba kumva inshingano ze".

Mu bindi yagarutseho yahumurije abaturage bagezweho n’ingaruka zijyanye niyubakwa ry’imihanda mu bice by’umujyi kuko ntabwo bikwiye ko inzu wakoreshaga ukuramo amafaranga yo kugufasha mu buzima bwa buri munsi iyo nzu ikaba itagikoreshwa kuberako uwahakoreraga acuruza kugeza ubu bidashoboka tuzaganira n’inzego kugirango nabo bahabwe ingurane yabo.

Yagize ati"Tugiye gukurikirana turebe abaturage bacu bagezweho n’ingaruka yo kuhacisha umuhanda ugasanga inzu yakoreshaga akuraho amafaranga yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi akaba atakiyikuraho icyo yabonaga kugeza ubu ibyo tuzabirebaho tubikemure bahabwe ingurane bashake uko bashaka ahandi hakomeza kubafasha mu buzima bwabo,tuzabikurikirana tubirebe".
Iyi nzu yacururizwagamo none ntakindi yakoreshwa kandi ntiyishyuwe baguze urubaraza rw'imbere yayo gus isigara yanamye

Bamwe mu baturage bakiri muri aya mazu bavuga ko babarirwa imitungo yabo bagiye basabwa ko batanga metero nkeya zikaba arizo baherwa ingurane bituma inzu zabo zisigara zanamye ku buryo ntacyo zikibamariye bakavuga ko bikibagora kubera amafaranga bahawe adashobora kubaha ahandi baba ndetse hakiyongeraho ko hari abafite ibipangu bakodeshagamo basigaye baraza imodoka kuri za sitasiyo za esense kuberako habaye imigunguzi miremire kuburyo n’imodoka itabona aho yinjirira ubu bagirora umuhanda ndetse na nyuma yo kuwuzuza.
Iki gipangu kiri mu gace ka Ruvumera aho bita mu Kidubugu nyirayo yarabariwe basanga bazamuha amafaranga menshi baramureka none asigaye hejuru
Mu Mujyi wa Muhanga mu mwaka ushize hubatswe imihanda ifite ibirometero birenga 5 bitwara miliyari 4.046.219.224 z’amafaranga y’U Rwanda yubatswe mu Kibirigi, umuhanda uca kuri Basilica nto ya Kabgayi ndetse n’umuhanda ujya mu gakiriro.

Ubu harimo kubakwa imihandaigeze kuri 56%, ikazaba ifite ibindi birometero bisaga 5 harimo imihanda iya Nyabisindu ugana kuri Banki ya Kigali nundi uturuka mu Cyakabiri ukagera mu Misizi ku ibagiro rya kijyambere nayo ikazatwara asaga miliyari 4.276.582.270 z’amafaranga y’U Rwanda bikaba biteganyijwe ko birangira muri Gashyantare 2021 hagatangira indi mihanda mishya.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga

Iyi nzu yacururizwagamo none ntakindi yakoreshwa kandi ntiyishyuwe baguze urubaraza rw’imbere yayo gus isigara yanamye