Muhanga: Mu mezi 3 ingo zisaga 5000 zubakiwe ubwiherero

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 21/02/2018, Saa 08:00:46 Yasuwe inshuro 1107

Mu gihe hakomeje ubukangurambaga ku isuku iboneye by’umwihariko ku kugira ubwiherero ku muryango, akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa batandukanye bamaze kubakira akira imiryango 5121 ubwiherero buboneye.

Ni imibare igarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Madamu Mukagatana Fortunée wemeza ko iki kibazo cyari kigeze ku ntera ikabije dore ko ibarura ryakozwe mu kwezi kwa cumi na kumwe 2017 ryagaragaje ingo 7219 zari zidafite ubwiherero kenshi butubakiye, budasakaye cyangwa se budakinze.

Mukagatana ati: “Twakoze ubukangurambaga ariko duhuza no guhindura imyumvire cyane ku miryango igera kuri 550 itari ifite ubwiherero buriburi aho wasangaga bajya mu bihuru cyangwa bakituma aho babonye bagateza umwanda ku musozi bikanaviramo bamwe indwara z’urudaca cyane ku bana ndetse dukomereza ku miryango yakanyakanyaga twifashishije imiganda n’izindi mbaraga.”

Agaruka ku gice kibarirwa mu mujyi nko mu mirenge ya Shyogwe na Muhanga haboneka abinangira mu guhindura imyumvire avuga ko ingamba z’ibanze ari ukubaganiriza umuntu ku giti cye ariko ko hari n’abanyuzwaho akanyafu bakagacibwa amande nkuko biherutse ku miryango 49 yo mu murenge wa Shyogwe.

Agira ati: “Nta mpamvu yo kwinangira cyangwa gushaka guhangana n’ubuyobozi kuko hari aho byagaragaye ndetse ugasanga umuntu akodesha inzu itagira ubwiherero, abandi bagakora akantu k’amafuti ngo nikuzura (umusarani) bazasibanganya mu gihe nyamara usanga bisa no kutamenya akamaro k’isuku ntawagakwiye kubishishikarizwa kuko ari inshingano za buri wese”.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa Rwanda Daily News mu bari kubakirwa mu murenge wa Nyamabuye mu mudugudu wa Kamazuru bagaragaje ko nta bushobozi ariko badatewe ishema no kubyuka igicuku bajya mu bihuru abandi batira abaturanyi.

Mukarushema Violette ati: “Ntaho nakura ayo mafarangayo gucukura ngo nubake nsakare, hamwe n’urubyaro rwanjye rwose twituma ku gasozi iyo mu bihuru hirya aha mu ishyamba ry’abapadiri, rwose tumaze igihe kinini cyane tuhituma kuko nta kundi twabigenza gusa bintera ikimwaro kuko sinahora ntira ubwiherero.”

Ikibazo cy’Ubwiherero kimaze igihe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda

Kuri ubu mu karere ka Muhanga hari kubakwa ubwiherero 2048, bwamaze gucukurwa hakaba hakomeje ibikorwa byo kubwubakira no kubusakara hamwe no kuba bukinze kandi bupfundikiye mu kurushaho kurinda indwara zituruka ku isuku nke.

Uretse igice cy’umujyi wa Muhanga cyagaragayemo ikibazo cy’imisarani idakwiriye ku ijanisha rya 30% mu gihe imibare yerekana ko igice cy’icyaro hasigarana 70% by’umwihariko umurenge wa Muhanga ubwawo mu Ugushyingo 2017 habarurwa ingo 1100 zidafite ubwiherero bikiyongeraho n’ubuke bw’ubwiherero rusange mu mu mujyi abandi bagatinya kwishyura 100 bacibwa nko muri gare nshya nayo itaruzura ngo ibe yujuje ibisabwa byose no ku isoko rya Muhanga.

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->