Muhanga: Mu masoko bamwe bafashe ingamba zo kwirinda COVID -19 abandi babifata nk’urwenya

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 27/03/2020, Saa 18:44:14 Yasuwe inshuro 252

Bamwe mu abaturage batuye mu mirenge ibarirwa mu cyaro barimo umurenge was Kiyumba na Kabacuzi bemeza ko ingamba zashyizweho na leta y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’ubuzima zinoze kandi bumva ko bakwiye kuzikirikiza bakirinda COVID-19 ariko abandi bari mu mujyi bo bakomeje kubikerensa bakabifata nk’urwenya.

Iyo urebye mu masoko ndetse no kubigo bitanga ubuvuzi usanga hari aho bubahiriza cyane mu nice by’ibyaro ariko wagaruka mu mujyi ugasanga abantu bacucitse cyane mu masoko naho bagurira ibyo kurya.

Mukamurigo Veronica atuye I Kiyumba atuye mu kagali ka Ndago ho mu mdugudu wa Mataba yemeza ko bakanguriwe kwirinda ndetse bamaze kubigeraho kuko batagisuhuzanya uko byari bisanzwe ariko dufite impungenge zaho tugenda kuko duhura n’abantu mu nzira.

Yagize ati "Twamaze gusobanukirwa no kwirinda kuko intambwe zigenwe tuzishyiramo kandi ntitugisuhuzanya uko byari bisanzwe ariko na none aho tugenda biratugora kuko duhura n’abantu benshi tukaba dushobora kwanduzanya ni ukureba uko twashyiramo intambwe zagenwe ariko biragoye".

Abarema amasoko amwe yo mu cyaro ndetse n’inzu zicuruza ibyo kurya bashyirirwaho uburyo bwo guhana umwanya ugura akagura akagenda hashyizwemo metero imwe isabwa ariko na none hari aho bidashoboka nko mu mujyi.

Nyiranshimiyimana Odette atuye mu kagali ka Remera ho mu dugudu wa Cyakabiri avuga ko bamaze kubigira umuco wo kwirinda koronavirusi bagahana umwanya guhaha ariko akemeza ko hari ikibazo cy’ingutu cyo guhura n’ubukene kuko abaturage bakura ku nzoga baba benze ariko kugeza ubu ntaho bafite bagurishiriza.

Yagize ati" Namwe murabibona turahaha dushyizemo umwanya kugirango nuwaba afite ikibazo yakanduza abandi gusa mbona benshi muri twebwe baratangiye kugirango ikibazo cy’ubukene kubera ko abesnhi bakuraga amafaranga ku nzoga bengaga ariko niyo yakwenga ntiyabona umuguzi kuko utubari twafunze imiryango".

Bamwe mu bacuruzi barangurira mu mujyi was Muhanga bakorera muri iki gice bavuga ko kubona ibyo bacuruza bibagora kandi byanagabanutse kubera ko abaturage bafite ubwoba nabo ariko bagerageza kwishyira hanwe bakabasha gutumiza ibicuruzwa ariko ingendo bakoraga zagabanutse cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ikibaraje ishinga aruko bose bamenya ko iki cyorezo ntawe gitoranya bakwiye gukurikiza amabwiriza yashyizweho hagamijwe gushaka ineza y’abaturage n’amagara mazima.

Yagize ati" Turashaka ko abaturage Bose bamenya uko bakwiye kwitwara bagamije kwirinda iki cyorezo kuko ntikirobanura bityo bakwiye kwirinda bagakurikiza amabwiriza yashyizweho na leta yo kuguma mu rugo no kudasuhuzanya kuko nabyo byatuma urwaye yanduza benshi nabo aruko bagaraba kenshi gashoboka bakoresheje isabune n’amazi meza kugirango bagire amagara mazima ikindi abacuruzi twabagiriye inama yo kutazamura ibiciro kuko ababifatiwemo twatangiye kubahana twihanukiriye hari abasaga 10 bamaze gufatirwa mu cyuho batanga inyemezabwishyu zitajyanye nayo bishyuye kubyo baguze"

Nubwo abakorera muri iki mirenge bemeza ko Bose bamaze gufata ingamba hari abandi bakorera mu masoko yo mu mujyi bakora nabi bikaba byanashyira mu kaga abaje mu isoko nko mu isoko rya Nyabisindu ndetse no mu gace kazwiho ubucuruzi ko mu Kivoka ahacururizwa imyaka n’ibirayi aha ho usanga abantu batabasha gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga