Muhanga : Mu cyanya cy’Inganda barahabwa intica ntikize ku ngurane y’ubutaka bwabo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 20/10/2020, Saa 22:44:50 Yasuwe inshuro 170

Abatuye ahagomba kubakwa inganda mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gahogo ho mu mudugudu wa Gihuma baravuga ko bahabwa amafaranga atagize icyo abamariye ndetse bakavuga ko harimo ukuboko kwa bamwe mu bayobozi bo mu karere aho bahabwa ibihumbi 2300 kuri metero kare imwe mu gihe muri uyu murenge hari ahagurwa ibihumbi 32 kuri metero kare imwe.

Ndayishimiye Egide avuga ko kuba hari abagurisha ubutaka bwabo buri ku giciro cyo hasi y’icyagenwe biterwa nuko nta n’umuyobozi uhagera ngo abashe kubafasha kubona amafaranga agenwe nubwo nayo ntacyo amaze ku bajya gushaka ahandi batura.

Yagize ati" Kugeza ubu nuko ubutaka bwacu baraduha amafaranga make kuko hari umushoramari uza akagura ku giciro kirenze icy’uwambere,kuko ayo banaduha ntacyo atumariye iyo ugiye gushaka ahantu utura usanga ntacyo usaguye nibura bazamuye bikajya hagati ya 6500 na 7500 kuri metero kare".

Uwamahoro Appolinarie avuga hari abashoramari bagurira ubutaka abaturage ku giciro cyo hasi kandi hari abandi bazwi bahawe menshi nkaho bubatse ikigega cy’amazi batanze amafaranga 7000 kuri metero kare imwe kandi twese dutuye mu mudugudu umwe.

Ikigega cy’amazi cyubatswe hagamijwe kongera amazi muri uyu mudugudu ariko abahaturiya bakavuga ko aho cyubatswe metero kare 1 yaguzwe ibihumbi 7000

Yagize ati " Hari umushoramari uza agatanga amafaranga menshi, abandi bagahenda abaturage kandi iyo ubonye abo muturanye bahawe menshi wibaza niba nta kibazo kindi kibyihishe inyuma kuko usanga hari uwo muturanye wahawe amaafaranga ibihumbi 7000 kuri metero kare ahububatswe ikigega cy’amazi wowe ukabona baguhaye 2300 ugahita uvuga uti hari amanyanga abyihishe inyuma kuberako mutuye mu mudugudu umwe".

Gumiriza Straton avuga ko harimo abayobozi babaye abaranga b’amasambu bakaza bazanye abashoramari nyuma bakabwirwa ko nabo bashaka kubagurira ubutaka ari nabo babwira nabi abanga kubagurisha ubutaka ku giciro cyo hasi kandi urebye tub tugomba kubiganiraho tukabyemeranya akatwishyura tukimuka tunishimye reba umuntu ufite abana batanu bakaguha intica ntikize yagufasha iki ? ahubwo aguteranya n’umuryango.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwaremezo, Onesphore Nzabonimpa avuga ko nyiri ubutaka ariwe ugomba kumvikana n’umushoramari iyo bananiranywe niho ubuyobozi buza kubumvikanisha hagamijwe kubahuza ngo bose banyurwe kandi hakurikizwa ibiciro bizwi kandi byashyizweho muri buri gace.
 Abashoramari bamwe batangiye gusiza aho bagiye kubaka inganda zabo ku ikubitiro
Yagize ati" Ubusanze ufite ubutaka avugana n’umushoramari gusa iyo bananiranywe ubuyobozi buza kubahuza mu gihe habayeho kudahuza kwa bombi ku biciro byagenwe by’ubutaka bityo bose bakanyurwa kandi hari ibiciro bizwi byashyizweho kuri buri gace".

Gusa nubwo avuga ibi hari ababihuza nuko hari bamwe mu bakozi b’akarere n’abayobozi baguze ubutaka ahazwi hazajya ibikorwaremezo bakagura ubutaka bagamije kuzabugurisha abashoramari ku giciro cyo hejuru ndetse abandi bakavuga ko hari abayobozi bihishe mu bitugu by’abashoramari bagatera ubwoba abaturage ko nibatabutanga akarere kaza kakabutwara ku giciro cyo hasi yicyo babaha.

Gusa nubwo abaturage bavuga gutya nuko metero kare imwe iri ku giciro cy’amafaranga ibihumbi 3334 ariko ntibibuza ko hari naho metero kare imwe igura asaga ibihumbi 32000.

Iki cyanya cy’inganda cyagenewe ubuso bungana na hegitari 56 ndetse bamwe batangiye gusiza aho bazubaka inganda zabo.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga