Muhanga: Minisitiri Vincent Biruta arasaba kutangiza amashyamba hagasarurwa ayeze

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 30/10/2017, Saa 15:01:06 Yasuwe inshuro 1179

Vincent BIRUTA, Minisitiri w’ibidukikije arasaba abaturarwanda by’umwihariko abo mu karere ka Muhanga ko bajya basarura amashyamba bigaragara ko amaze gukura mu rwego rwo kwirinda akaga katerwa n’ibura ryayo.

Mu mpera z’iki cyumweru Minisitiri Biruta yifatanyije n’abatuye i Muhanga gukora umuganda ngarukakwezi.

Yagize ati"Twese dukenera ibiti mu bikorwa byacu bya buri munsi ngo tubikoreshe, tuzabashakira ingemwe mwese muzitere ku misozi yacu tubashe kuyifata kandi ibi biti bifite akamaro kenshi ikindi ni uko twajya tubifata neza tukabisarura bikuze kuko iyo tubisaruye bidakuze dusiga imisozi yambaye ubusa bigatuma isuri itwara imisozi ,aho dutuye tuhatere ibyatsi bituma ubutaka bwacu bukomeza gutuma ubutaka bukomeza gutoza bukabika amazi no mu gihe cy’impeshyi bukaba bukiyafite kandi bigatuma tugira isuku ku miharuro yacu".

Umurenge wa Muhanga ugizwe n’imisozi ihanamye

Abatuye mu kagali Nyamirama, umurenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga bavuga ko bakorewe imirwanyasuri ari nayo iterwaho ibi biti bakavugako hakenewe n’ibindi biti bivangwa n’indi myaka bigafasha mu kurwanya isuri ndetse bakanabigaburira amatungo, bakanizeza iyi Minisiteri ko bazabungabunga ibidukikije batera byinshi no kuzasarura amashyamba akuze.

Ubwiyongere bw’abaturage n’ibikorwa byerekeye gushaka ibicanwa biri mu biza ku isonga mu kwangiza amashyamba mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ari nabyo nkomoko yo kuba u Rwanda rwarihaye intego yo gusana hegitari miliyoni ebyiri z’ibyangiritse bitarenze umwaka wa 2020.

Abaturage bo mu Murenge wa Muhanga bateye ibiti mu muganda rusange

AKIMANA Jean de Dieu


      

Tanga igitekerezo

-->